Description
ISILAMU NI IDINI YA NYAGASANI W'IBIREMWA BYOSE
ibisobanuro bindi 50
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
ISILAMU NI IDINI YA NYAGASANI W'IBIREMWA BYOSE.
NYAGASANI WAWE NINDE?
Iki ni ikibazo gikomeye mu buzima tubayemo, ni nacyo kibazo cy'ingenzi umuntu agomba kumenya igisubizo cyacyo.
Nyagasani wacu niwe waremye ibirere n'isi, amanura mu kirere amazi, amazi ayameresha imbuto n'ibiti ngo bibe ibitunga abantu n'inyamaswa.Ni nawe waturemye anarema abakurambere bacu, ndetse anarema buri kintu; akaba ari nawe washyizeho amanywa n'ijoro, ijoro arigira igihe cyo kuryama no kuruhuka, naho amanywa ayagira igihe cyo gushaka amafunguro n'imibereho.Ni nawe kandi woroheje izuba, ukwezi, inyenyeri ndetse n'inyanja, yanoroheje inyamaswa zimwe muri zo turazirya, izindi tukanywa amata yazo, ndetse n'izindi tukabyaza umusaruro ubwoya bwazo.
NI IBIHE BISINGIZO BYA NYAGASANI W'IBIREMWA BYOSE?
Nyagasani kandi ni we waremye ibiremwa, aba ari nawe ubiyobora mu muyoboro w'ukuri, ni nawe ugenga gahunda z'ibiremwa byose, ndetse akaba ari nawe ubibeshejeho. Ni we Nyir'ibiriho byose ku isi ndetse n'ibizabaho ku munsi w'imperuka, kandi na buri kintu kiri mu bwami bwe, naho icyo ari cyo cyose kitari we kiri mu butunzi bwe.Ni we Uhoraho udapfa, akaba yibeshejeho, anabeshejeho buri kimwe kiriho ku bw'itegeko rye, ni nawe impuhwe ze zagutse zikwiye kuri buri kintu, kandi ni nawe utajya ayoberwa na kimwe haba mu isi cyangwa se mu ijuru.Nta na kimwe ahwanye nacyo kandi niwe wumva bihebuje, ubona bihebuje. Ni nawe w'ikirenga uri hejuru y'ibirere, akaba ntacyo acyeneye ku biremwa bye, nyamara ibiremwa bye bikaba ari byo bimucyeneye. Nta na kimwe yishushanya nacyo, ndetse nta na kimwe mu biremwa bye cyakishushanya nkawe ubwe Nyir'ubutagatifu.Nyagasani ni we waremye ibyo tubona byose, mu buryo bwabyo kandi bugenda neza budasobanya, bwaba mu mubiri w'umuntu cyangwa se inyamaswa, cyangwa se n'ubundi buryo bw'ibidukikije byaba izuba, cyangwa se inyenyeri ndetse n'indi mibumbe.
Kandi ko buri icyo ari cyo cyose kigaragirwa kitari we, ntacyo cyo ubwacyo cyakimarira cyangwa se ngo kigira icyo kitwara; none ni gute cyagira icyo kimarira ukigaragira, cyangwa se kikaba cyagira icyo kimutwara?
NI UBUHE BURENGANZIRA TUMUGOMBA NYAGASANI WACU ?
Uburenganzira bwa Allah abantu bose tumugomba ni ukumugaragira we wenyine, ntitumubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose; bityo ntibareke kumugaragira cyangwa se ngo bamubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose, cyaba umuntu cyangwa se ibuye, cyangwa se umugezi, cyangwa se ibuye, cyangwa se umubumbe, cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose, ahubwo bakagaragira Allah Nyagasani w'ibiremwa byose wenyine.
NI UBUHE BURENGANZIRA NYAGASANI AGOMBA ABANTU?
Uburenganzira bw'abantu Allah abagomba nyuma y'uko bamugaragiye nuko azabaha kubaho ubuzima bwiza buzabageza ku mutekano, amahoro n'ituze n'umunezero. Naho ku munsi w'imperuka nuko azabinjiza mu ijuru ririmo ingabire zihoraho no kuzaribamo ubuziraherezo; baramuka bamwigometseho, bakanyuranya n'amategeko ye, ubuzima bwabo akabugira bubi n'umubabaro kabone n'iyo baba bibwira ko babayeho mu munezero banatekanye, naho ku munsi w'imperuka akazabinjiza mu muriro batazigera bakurwamo, ndetse bakazanawuhanirwamo ibihano bitagira iherezo, no kuwubamo ubuziraherezo.
NI IYIHE NTEGO YO KUBAHO? NI UKUBERA IKI YATUREMYE?
Nyagasani Nyir'ubutagatifu yatubwiye ko yaturemye ku mpamvu yubahitse ari yo yo kumugaragira wenyine, no kutamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Yanadutegetse gutunganya iyi si tuyikoreraho ibyiza kandi tunayitunganya; bityo ugaragira ikindi kitari Nyagasani we wamuremye, uwo ntazi impamvu yatumye aremwa, ndetse ntabwo azaba akoze inshingano ye agomba Nyagasani we. Naho uzangiza ku isi, uwo ntabwo azaba azi inshingano ye yatumye aremwa.
NI GUTE TUGARAGIRA NYAGASANI WACU?
Nyagasani Nyir'ubutagatifu ntiyaturemye hanyuma ngo adutererane, ndetse ntiyanagize ubuzima bwacu ubw'umukino, ahubwo yahisemo mu bantu intumwa yohereje ku bantu bazo; izo ntumwa zikaba zari zifite imico ihebuje kuruta abandi bantu bose, ndetse n'imitima isukuye yejejwe kubarusha. Hanyuma azoherereza ubutumwa bwe, bukubiyemo ibyo abantu bategetswe kumenya kuri Nyagasani wabo Nyir'ubutagatifu, ndetse n'ibijyanye n'uko azabazura ku munsi w'imperuka, umunsi w'ibarura n'ingororano.Izo Ntumwa zasohoje ubutumwa ku bantu bazo, bamenya uburyo bamugaragiramo, ndetse zinabagaragariza uburyo bwo kumugaragira, n'ibihe bamugaragiramo, n'ingororano zabyo hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Zinababuza ibyo Nyagasani wabo yabaziririje mu byo kurya, no kunywa, no mu gushyingiranwa, zinabayobora ku mico myiza kandi ihebuje, zinababuza imico mibi!
NI IRIHE DINI RYEMEWE KWA NYAGASANI NYIR'UBUTAGATIFU?
Idini ryemewe imbere ya Allah ni Isilamu, rikaba ari idini abahanuzi bose baje kwamamaza, kandi ku munsi w'imperuka Allah ntazemera irindi dini ritari ryo. Na buri dini abantu bakurikiye ritari Isilamu ni ikinyoma, nta n'icyo rizamarira Nyiraryo, ahubwo rizatuma abaho ubuzima bw'umubabaro ku isi no ku munsi w'imperuka.
NI IYIHE MISINGI Y'IRI DINI RY'UBUYISILAMU N'INKINGI ZARYO?
Iri dini Allah yaryorohereje abagaragu be, maze inkingi iruta izindi ayigira kumwemera ko ari we Nyagasani ukwiye kugaragirwa, no kwemera abamalayika, ibitabo, intumwa, umunsi w'imperuka n'igeno rya Allah. Ukanahamya kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ye, ugahozaho iswalat, ugatanga amaturo igihe ubifitiye umutungo utegetswe gutangirwa amaturo, ugasiba igisibo cya Ramadhan kiba ukwezi kumwe mu mwaka, ugakora umutambagiro kubera Allah ku ngoro ye ya kera yubatswe na Ibrahim (Allah amuhundagazeho amahoro) abitegetswe na Allah igihe ubishoboye.Ukirinda ibyo Allah yakuziririje byaba ibangikanyamana, kwica inzirakarengane, gusambana, kurya imitungo iziririjwe. Iyo wemeye Allah, ugakora ibyo bikorwa byo kumwiyegereza twavuze, ukitandukanya n'ibyo yaziririje, icyo gihe uba uri umuyisilamu nyawe kuri iyi si, no ku munsi w'imperuka Allah azakugororera ingabire zihoraho, n'ubuturo bwo mu ijuru bw'ubuziraherezo.
ESE ISILAMU NI IDINI RY'ABANTU RUNAKA CYANGWA SE UBWOKO RUNAKA?
Isilamu ni idini rya Allah ku bantu bose, nta butoni bw'uwo ari we wese kuri mugenzi we usibye gutinya Allah, no gukora ibikorwa byiza, kandi abantu bose barareshya.
NI GUTE ABANTU BAMENYA KO INTUMWA ZA ALLAH (AMAHORO Y'IMANA AZISAKAREHO) ZARI ABANYAKURI?
Abantu bamenya ukuri kw'Intumwa za Allah binyuze mu nzira zitandukanye, zimwe muri zo ni izi zikurikira:
Ko mu by'ukuri ibyo izi Ntumwa n'abahanuzi baje kwigisha bikubiyemo ukuri n'umuyoboro ubwenge bubyemera ndetse na kamere itunganye ikabyakira; n'ubwenge bugahamya ko ari byiza, kandi ko nta bandi bazana nk'ibi usibye Intumwa z'Imana (Allah azihundagazeho amahoro).
Ko mu by'ukuri ibyo izi Ntumwa zazanye hakubiyemo ibitunganiye imyemerere y'abantu ndetse n'imibereho yabo, n'iterambere ryabo, no kubungabunga imyizerere yabo n'imitekerereze yabo, imitungo yabo ndetse no kurinda icyubahiro cyabo.
Ko mu by'ukuri Intumwa z'Imana (Amahoro ya Allah azibeho) zitasabaga abantu zitumweho ibihembo cyangwa se ingororano ku byo zibakorera zibayobora mu byiza no kuyoboka, ahubwo zabaga zirindiriye ingororano zabyo kwa Nyagasani wazo.
Ko mu by'ukuri ibyo Intumwa zaje kwigisha ari ukuri kudashidikanywa, kuzira gucyecyeranya, ntikwivuguruza muri kwo, kandi buri muhanuzi yaje ashimangira ukuri kw'Intumwa zamubanjirije, ndetse anahamagarira nk'ibyo zaje zihamagarira.
Ko mu by'ukuri Allah ashyigikira Intumwa ze n'abahanuzi (Allah abahundagazeho amahoro) akoresheje ibitangaza bitomoye n'ibimenyetso by'ukuri bigaragara yabanyuzagaho, kugira ngo bize ari ibimenyetso simusiga by'uko ari Intumwa zoherejwe na Allah, kandi igitangaza kiruta ibindi zahawe ni icyahawe Intumwa yazisozereje ari yo Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ari cyo Qur'an.
QUR'AN NTAGATIFU NI IKI?
Qur'an ntagatifu ni igitabo cya Nyagasani w'ibiremwa byose, gikubiyemo amagambo ye yazanywe na Malayika Djibril (amahoro amubeho) ayazaniye Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Gikubiyemo ibyo Allah yategetse abantu ko bagomba kumenya bimwerekeye, ndetse n'abamalayika be, n'ibitabo bye, n'Intumwa ze, n'umunsi w'imperuka, ndetse n'igeno rye ry'ibyiza n'ibibi.Gikubiyemo kandi ibikorwa by'amasengesho byo kumwiyegereza by'itegeko, ibyo yaziririje abantu bagomba kwirinda, imico myiza yo kurangwa nayo, ndetse n'imibi yo kwirinda, n'ibindi byose bifitanye isano n'imyemerere y'abantu ndetse n'imibereho yabo, n'ubuzima bwabo bwo ku munsi w'imperuka. Ni igitabo kandi gitangaje Allah yategeye abantu ko bazana ikimeze nkacyo, kikaba kirinzwe kuzageza ku munsi w'imperuka, kiri mu rurimi cyamanuwemo, nta nyuguti n'imwe cyangwa se ijambo muri cyo yahindutse cyangwa se ngo isimbuzwe.
NI IYIHE GIHAMYA Y'IZUKA N'IBARURA?
Ese ntubona isi ukuntu yumagara, itarimo ubuzima, ariko yamara kugwaho imvura, ikegerana igasoma ya mazi, maze buri kimera kikamera giteye amabengeza? Uwo uyigarurira ubuzima ashoboye no kongera kugarurira ubuzima abapfuye!Uwaremye umuntu mu ntanga mu mazi asuzuguritse, ashoboye kongera kumuzura ku munsi w'imperuka, akamukorera ibarura, akamugororera ingororano zihebuje niba yarakoze neza, cyangwa se akamuhana ibihano bihambaye niba yarakoze nabi!Mu by'ukuri uwaremye ibirere n'isi n'inyenyeri ashoboye kongera kurema umuntu, kubera ko kongera kumurema bwa kabiri ari byo byoroshye kuruta kurema ibirere n'isi!
Ni IKI KIZABA KU MUNSI W'IMPERUKA?
Allah Nyagasani Nyir'ubutagatifu azazura ibiremwa mu mva zabyo, maze abikorere ibarura ry'ibikorwa byakoze; bityo uwemeye muri byo agahamya ukuri kw'abahanuzi azamwinjiza mu ijuru, ari ryo ryuje ingabire zihoraho utakiyumvisha kubera ubuhambare bwazo, n'uwahakanye azamwinjiza mu muriro ari wo bihano bizira ubuziraherezo umuntu adashobora kwiyumvisha; kandi umuntu niyinjira mu ijuru cyangwa mu muriro, ntazigera apfa ubuziraherezo ahubwo azaba agiye kubamo ubuziraherezo n'ubudapfa ari mu ngororano cyangwa se mu bihano.
UMUNTU ARAMUTSE ASHAKA KUBA UMUYISILAMU YAKORA IKI? ESE HARI IMIHANGO RUNAKA ATEGETSWE GUKORA, CYANGWA SE ABANTU RUNAKA BAGOMBA KUBANZA KUBIMUHERA UBURENGANZIRA??
Iyo umuntu amaze kumenya ko idini ry'ukuri ari Isilamu, ndetse ko ari idini rya Nyagasani w'ibiremwa byose, agomba kwihutira kujya mu buyisilamu, kubera ko umunyabwenge iyo amaze kumenya ukuri, aba agomba kukugana byihuse, nta bicyereze.N'ushatse kuba umuyisilamu, nta mihango runaka ategetswe gukora, nta n'ugomba kuba ahari wo kubimukorera, gusa hari umuyisilamu cyangwa se bikabera nko mu kigo cya Kisilamu byaba ari byo byiza; naho ubundi biba bimuhagirije ko avuga ati: (ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndayamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah), akabivuga azi icyo bivuze, kandi ari ko abyemera! Icyo gihe aba abaye umuyisilamu, yarangiza akiga bucye bucye amwe mu mategeko ya Isilamu asigaye , kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo Allah yamutegetse.
--