Description
INCAMACYE NGIRAKAMARO KU MUYISILAMU MUSHYA
Nantinaaɗe goo 49
Cyateguwe na:
Muhamadi A-Shah'riy
Mu mwaka w'1441 bihwanye na 2020
Ku izina rya Allah, Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi.
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah we dushimira, twiyambaza, tunicuzaho ibyaha byacu, ndetse akaba ari nawe twikingaho ngo aturinde ibibi by'imitima yacu n'ingaruka z'ibyo dukora,uwo Allah yayoboye nta wamuyobya, kandi n'uwo yarekeye m'ubuyobe nta wamuyobora.Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe Allah yo yonyine itagira umufasha cyangwa se uwo babangikanye na yo, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wayo akaba n'Intumwa ya yo.
Nyuma y'ibyo:
Allah yubahishije mwene Adamu amurutisha ibiremwa byinshi yaremye, Allah aragira ati:﴿وَلَقَدْ كَرَّمْنَا بَنِي آدَمَ﴾ ﴾Kandi rwose twubahishije bene Adamu...﴿Al Isra-u:70No mu rwego rwo gukomeza kubahisha abagaragu be, Allah yaboherereje umuhanuzi uruta abandi bahanuzi be ari we Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), ndetse anabahishurira igitabo kiruta ibindi ari cyo Qor'an Ntagatifu, anabahitiramo idini rihambaye kuruta ayandi ari ryo dini ry'Ubuyisilamu. Allah aragira ati:﴿كُنْتُمْ خَيْرَ أُمَّةٍ أُخْرِجَتْ لِلنَّاسِ تَأْمُرُونَ بِالْمَعْرُوفِ وَتَنْهَوْنَ عَنِ الْمُنْكَرِ وَتُؤْمِنُونَ بِاللَّهِ وَلَوْ آمَنَ أَهْلُ الْكِتَابِ لَكَانَ خَيْرًا لَهُمْ مِنْهُمُ الْمُؤْمِنُونَ وَأَكْثَرُهُمُ الْفَاسِقُونَ﴾ ﴾Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke.﴿.[Al -Im'rani: 110]No mu ngabire zihambaye Allah yahaye umuntu, ni ukuba yaramuhaye inema yo kuyoboka Isilamu no kuyishikamaho, ndetse no gushyira mu ngiro amategeko yayo. Muri iki gitabo gito mu ngano yacyo, ariko kikaba kinini mu gaciro gifite, umuyoboke mushya w'idini rya Isilamu azungukiramo mu magambo magufi ibyo adakwiye kujijwa muri iri dini, kuva akinjira iryo dini, aho azasobanukirwa ibirango by'iri dini rihambaye, kugeza ubwo azabisobanukirwa ndetse akanabishyira mu ngiro, nibwo azatangira kongera ubundi bumenyi butuma arushaho kumenya Nyagasani we Nyir'ubutagatifu, ndetse n'Intumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha), tutibagiwe n'idini rye rya Isilamu muri rusange. Ari byo byamufasha kugaragira Allah asobanukiwe kandi abifitiye ubumenyi, n'umutima we ukagira ituze kubera kwiyegereza Allah mu bikorwa n'amasengesho, no gukurikira imigenzo y'Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
Allah Nyir'ubutagatifu niwe nsaba ko buri jambo rikubiye muri iki gitabo yarigira iry'umugisha ndetse akarigira iry'umumaro ku buyisilamu n'abayisilamu, ndetse akanarigira irivuzwe kubera we Nyir'ubutagatifu, n'ibihembo by'iki gitabo bikazagera ku bayisilamu bose baba abakiri bazima ndetse n'abapfuye.
Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku wasozereje Intumwa n'abahanuzi, muhamadi we n'ab'iwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye ndetse n'abazamukurikira kugeza ku munsi w'imperuka.
Muhamadi Ibun Ashaybat Ashah'riyu
2/11/1441/H
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿يَا أَيُّهَا النَّاسُ اعْبُدُوا رَبَّكُمُ الَّذِي خَلَقَكُمْ وَالَّذِينَ مِنْ قَبْلِكُمْ لَعَلَّكُمْ تَتَّقُونَ﴾ ﴾Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye, mwe n'abababanjirije; kugira ngo murusheho gutungana﴿.[Al Baqarat:21]Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿هُوَ اللَّهُ الَّذِي لَا إِلَهَ إِلَّا هُوَ﴾ ﴾Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari We﴿[Al Hash'ri:22]Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿ لَيْسَ كَمِثْلِهِ شَيْءٌ ۖ وَهُوَ السَّمِيعُ الْبَصِيرُ﴾ {Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje﴿[A-Shuuraa:11]
*Allah ni we Nyagasani wanjye, akaba na Nyagasani wa buri kimwe, Umwami, Umuremyi, Utanga amafunguro, Umugenzuzi wa buri icyo ari cyo cyose.
*Allah ni We wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi nta wundi Nyagasani uretse we, nta n'indi mana usibye We.
*Allah afite amazina meza n'ibisingizo bihebuje, byuzuye kandi bizira inenge, yivuzeho we ubwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuvugaho. Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
AMWE MU MAZINA MEZA YA ALLAH:
Utanga amafunguro, Nyir'impuhwe, Nyir'ubushobozi buhebuje, Umwami, Uwumva bihebuje, Umuziranenge, Ubona bihebuje, Umuhagararizi, Umuremyi, Ugenza buhoro, Uhagirije (abagaragu be), Ubarira ibyaha.
Utanga amafunguro: Niwe wishingiye guha amafunguro abagaragu be, abeshaho imitima yabo n'imibiri yabo.
Nyir'impuhwe: Niwe Nyir'impuhwe zihambaye kandi zagutse kuri buri kintu.
Nyir'ubushobozi buhambaye: Niwe Nyir'ubushobozi bwuzuye, udashobora kunanirwa cyangwa se ngo acike intege.
Umwami: Niwe Nyir'ibisingizo bihambaye n'ububasha n'imigambi, akaba ari nawe nyir'ibintu byose, kandi niwe ubigenza.
Uwumva bihebuje: Niwe wumva ibyumvwa byose mu ibanga cyangwa se ku mugaragaro.
Umuziranenge: Ni we muziranenge. N'ikindi icyo ari cyo cyose kitamukwiye ari kure na cyo.
Ubona bihebuje: Ni we uhetuye buri kintu arakibona uko cyaba kingana kose, kabone n'iyo cyaba gito kitaboneshwa amaso, Uzi ibintu byose, kandi ubisobanukiwe neza.
Umwishingizi: Niwe mwishingizi uha amafunguro ibiremwa bye, ni nawe muhagararizi w'ibibafitiye umumaro, ni nawe muhagararizi w'abakunzi be, uborohereza ibyabo, akaba anabahagije.
Umuremyi: Niwe ubeshaho ibintu byose kandi niwe Muhanzi wabyo mu buryo bwihariye budafite ubwo bumeze kimwe bwabubanjirije.
Uworohera (abagaragu be): Niwe ugirira neza abagaragu be, akabagirira impuhwe, akanabaha ibyo bamusabye byose.
Uhagije (abagaragu be): Niwe uhagije abagaragu be mu byo bakeneye byose, ni nawe wenyine wo kwishingikirizwa nta wundi.
Nyir'imbabazi: Niwe ubabarira abagaragu be ibyaha byabo, ntabibahanire.
Umuyisilamu atekereza ku bitangaza bya Allah n'ubugiraneza bwe. No muri bwo ni uburyo yita ku biremwa bye kugeza no ku biciriritse muri byo, abiha amafunguro, anabyitaho kugira ngo byirengere. Bityo Allah niwe Muremyi wabyo, ubyorohera. No mu kubyorohera kwe ni uko yabishyiriyeho ibibifasha ndetse n'ibyo bikeneye hamwe n'uko ari ibinyantege ncye ari nta cyo byishoboreye.
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿لَقَدْ جَاءَكُمْ رَسُولٌ مِنْ أَنْفُسِكُمْ عَزِيزٌ عَلَيْهِ مَا عَنِتُّمْ حَرِيصٌ عَلَيْكُمْ بِالْمُؤْمِنِينَ رَءُوفٌ رَحِيمٌ﴾ ﴾Mu by'ukuri mwagezweho n'Intumwa ibakomokamo; iremererwa n'ingorane muhura na zo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by'ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n'Inyembabazi ku bemera.﴿.[A-Taw'bat:128]Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلا رَحْمَةً لِلْعَالَمِينَ﴾ ﴾Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.﴿[Al An'biya-u:107]
Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yari umunyempuhwe n'umuyobozi (uyobora abantu mu nzira nziza).
Ni Muhamadi mwene Abdillah (Imana imuhe amahoro n'imigisha), akaba n'uwasozereje Intumwa zose n'abahanuzi. Allah yamwohereje amuhaye idini ry'ubuyisilamu ku bantu bose, kugira ngo abayobore mu nzira z'ibyiza, ku isonga hari ukwemera Imana imwe (Tawhiid), anababuza ibibi no ku isonga ryabyo hari Ibangikanyamana (A-Shir'ki).
Ni ngombwa kumvira iyi Ntumwa mu byo yategetse, no guhamya ukuri kw'ibyo yigishije, no kwitandukanya n'ibyo yabujije, kandi ko Allah adakwiye kugaragirwa mu zindi nzira usibye izo yategetse.
Ubutumwa bw'iyi Ntumwa ndetse n'ubutumwa bw'abahanuzi bose bayibanjirije bwari uguhamagarira abantu kugaragira Allah wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose.
Mu byaranze iyi Ntumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) harimo:
Kuvuga ukuri, kugira impuhwe, kudahubuka, kwihangana, ubutwari, kugira ubuntu, imico myiza, ubutabera, guca bugufi no kubabarira.
Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿ يَا أَيُّهَا النَّاسُ قَدْ جَاءَكُم بُرْهَانٌ مِّن رَّبِّكُمْ وَأَنزَلْنَا إِلَيْكُمْ نُورًا مُّبِينًا﴾ {Yemwe bantu! Mu by'ukuri, mwagezweho n'ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur'an)}[A-Nisa-u: 174]
Qur'an Ntagatifu ni amagambo ya Allah matagatifu, Allah yahishuriye Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), kugira ngo ikure abantu mu mwijima ibaganisha mu rumuri, inabayobore mu nzira igororotse.
Usomye aya magambo abona ibihembo bihambaye, n'ushyize mu ngiro uwo muyoboro aba ari mu nzira igororotse.
Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:"Ubuyisilamu bwubatse ku nkingi eshanu: Guhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, Gukora iswala, Gutanga amaturo,no gusiba ukwezi kwa Ramadhan, Gukora umutambagiro ku ngoro y'Imana, ."
Inkingi z'ubuyisilamu ni ibikorwa byo kugaragira imana (Ibadat) byategetswe buri muyisilamu, kandi ubuyisilamu bw'umuntu ntibwatungana atabanje kwemera ko ari itegeko kuri we kugaragira imana muri byose; kubera ko ubuyisilamu aribyo bwubakiyeho. Niyo mpamvu yiswe Inkingi z'ubuyisilamu.
Izo nkingi ni izi zikurikira:
Inkingi ya mbere: Kwemera ko nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah kandi ko Muhamadi ari Intumwa imana.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿فَاعْلَمْ أَنَّهُ لَا إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ﴾ "...menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah..."[Muhamadi:19]Allah yaravuze ati :﴿لَقَدْ جَاءكُمْ رَسُولٌ مِّنْ أَنفُسِكُمْ عَزِيزٌ عَلَيْهِ مَا عَنِتُّمْ حَرِيصٌ عَلَيْكُم بِالْمُؤْمِنِينَ رَؤُوفٌ رَّحِيمٌ﴾ ﴾Mu by'ukuri mwagezweho n'Intumwa ibakomokamo; iremererwa n'ingorane muhura na zo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by'ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n'Inyembabazi ku bemera.﴿.[A-Taw'bat:128]
Ibisobanuro by'ubuhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri: Nta wundi ukwiye kugaragwirwa by'ukuri usibye Allah.
Naho ubuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, bisobanuye: kwemera (kuyumvira) mu byo yategetse, guhamya ukuri kw'ibyo yigishije, kwitandukanya n'ibyo yabujije, ndetse ko Allah atagaragirwa binyuranyije n'ibyo yategetse.
INKINGI YA KABIRI: GUHOZAHO AMASENGESHO (ISWALA).
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿وَأَقِيمُوا الصَّلَاةَ﴾ "Munahozeho iswala (muzitunganya uko bikwiye)..."[Al Baqarat:183]
Guhozaho Iswala bikorwa mu buryo Allah Nyir'ubutagatifu yategetse, ndetse no mu buryo Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yigishije.
INKINGI YA GATATU: GUTANGA AMATURO.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿وَآتُوا الزَّكَاةَ﴾ "...munatange amaturo..."[Al Baqarat:183]
Allah yategetse gutanga amaturo agamije kugerageza ukwemera kw'umuyisilamu, no kugira ngo umuyisilamu ashimire Nyagasani we wamuhaye iyo nema y'umutungo, no gufasha abakene n'abababaye.
No gutanga Amaturo kugia ngo ahabwe abayakwiye.
Amaturo kandi ni umugabane w'itegeko mu mutungo ugejeje igipimo runaka, uhabwa abantu b'ingeri umunani Allah yavuze mu gitabo cye gitagatifu. No muri bo harimo umutindi nyakujya n'umukene utishoboye.
No mu gutanga ayo maturo ni ibigaragaza impuhwe n'ubuntu bw'uyatanze, no kweza imyifatire y'umuyisilamu ndetse n'imitungo ye, no gushimisha abatindi nyakujya n'abakene batishoboye, ndetse no gukomeza urukundo n'ubuvandamwe hagati y'abagize umuryango wa Kisilamu. Niyo mpamvu umuyisilamu ukora ibitunganye atanga aya maturo ku neza, yishimiye kuyatanga, kuko bituma abandi bishima.
Igipimo fatizo cy'amaturo yo mu mitungo ni 2.5%, gikurwa mu mutungo wazigamwe nka Zahabu, Feza, amafaranga, ibicuruzwa byagenewe kugura no kugurisha mu rwego rwo kubibyaza inyungu, igihe ibyo byose byujuje igipimo runaka, kandi bikaba bimaze igihe kingana n'umwaka bihunitswe.
Amaturo kandi ategetswe utunze umubare runaka w'amatungo (Ingamiya, inka, n'ihene cyangwa se intama), igihe ayo matungo arisha mu rwuri atagaburirwa na nyira yo.
Nanone amaturo ategetswe ku biva mu butaka nk'ibinyampeke, imbuto, amabuye y'agaciro n'indi mitungo y'agaciro ibikwa mu butaka, igihe yujuje igipimo runaka.
INKINGI YA KANE: GUSIBA UKWEZI KWA RAMADHANI.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا كُتِبَ عَلَيْكُمُ الصِّيَامُ كَمَا كُتِبَ عَلَى الَّذِينَ مِنْ قَبْلِكُمْ لَعَلَّكُمْ تَتَّقُونَ﴾ "Yemwe abemeye! Mwategetswe gusiba nk'uko byari byarategetswe abababanjirije, kugira ngo mugandukire Allah."[Al Baqarat:183]
Ramadhani: Ni ukwezi kwa cyenda kwa buri mwaka dushingiye ku kirangaminsi cy'imboneko z'ukwezi (ari naho hashingiwe ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku iyimuka ry'Intumwa y'Imana Muhamadi iva i Maka ijya i Madina), kukaba ari ukwezi guhambaye kubayisilamu , kandi kukaba gufite umwanya wako wihariye kuruta andi mezi agize umwaka. Gusiba uku kwezi kose ni imwe mu nkingi eshanu z'ubuyisilamu.
Gusiba ukwezi kwa Ramadhani ni ukugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wiyiriza(wiyima) ibyo kurya no kunywa ndetse no kugirana imibonano mpuzabitsina hagati y'abashakanye, n'ibindi wakora ukabarwa nk'uwasiburutse guhera umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ukabyubahiriza amanywa yose y'uko kwezi gutagatifu.
INKINGI YA GATANU: GUKORA UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU (Haji).
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿وَلِلَّهِ عَلَى النَّاسِ حِجُّ الْبَيْتِ مَنِ اسْتَطَاعَ إِلَيْهِ سَبِيلًا﴾ "Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hajji) kuri iyo ngoro k'ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hajj), mu by'ukuri, Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa."[Al -Im'rani: 97]Umutambagiro mutagatifu ukorwa n'ubifitiye ubushobozi, akaba awutegetswe inshuro imwe mu buzima bwe. Ni ukugambirira gusura ingoro ntagatifu n'ahantu hatagatifu i Maka kugira ngo uhakorere amasengesho runaka mu gihe runaka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze umutambagiro mutagatifu, ndetse n'Intumwa n'abahanuzi barawukoze. Allah yategetse Ibrahimu (Amahoro amubeho) ko ahamagarira abantu gukora umutambagiro, nk'uko Allah yabivuzeho muri Qur'an Ntagatifu aho agira ati:﴿وَأَذِّنْ فِي النَّاسِ بِالْحَجِّ يَأْتُوكَ رِجَالًا وَعَلَى كُلِّ ضَامِرٍ يَأْتِينَ مِنْ كُلِّ فَجٍّ عَمِيقٍ﴾ "Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n'amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n'ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose."[AL HAJI: 27]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabajijwe ku kwemera, maze aravuga ati:(Ni ukwemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka, no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi).Inkingi z'Ukwemera ni amasengesho n'ibikorwa byo ku mutima, bitegetswe umuyisilamu wese, ndetse ntabwo ubuyisilamu bw'umuntu bwatungana atabanje kwemera izi nkingi, ikaba ari nayo mpamvu ziswe Inkingi z'ukwemera.Naho itandukaniro riri hagati yazo n'iz'ubuyisilamu ni uko iz'ubuyisilamu ari ibikorwa n'amasengesho bigaragara umuntu akoresha ingingo ze z'umubiri nko kuvuga ubuhamya bwombi n'ururimi rwe, gusali, gutanga amaturo; naho inkingi z'ukwemera ni ibikorwa n'amasengesho byo ku mutima umuntu yemerera mu mutima we. Urugero rwabyo ni nko kwemera Allah, ibitabo bye n'Intumwa ze.
Igisobanuro cy'Ukwemera (Imani): Ni ukwemera udashidikanya ku mutima wemera Allah, abamalayika be, ibitabo bye, Intumwa ze, umunsi w'imperuka no kwemera igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi, no gukurikira ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje yigisha ndetse no kubishyira mu ngiro; no kubigaragaza ku rurimi rwawe nko kuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), gusoma Qur'an, gusingiza no gukuza Allah n'ibindi.
No gukoresha ingingo zigaragara nko gusali, gukora umutambagiro, gusiba,... ndetse n'ingingo zitagaragara zerekeranye n'umutima nko gukunda Allah no kumutinya, kumwiringira, no kuba ariwe uharirwa ibikorwa byose n'amasengesho.
Abamenyi b'inzobere basobanura Ukwemera (Imani) mu ncamacye muri aya magambo: Ni ukwemera ku mutima, n'imvugo ku rurimi, no gushyira mu ngiro wifashishije ingingo z'umubiri. Uko kwemera kwiyongera kubera ibikorwa byo kumvira Allah, kukanagabanuka kubera ibyaha.
Inkingi ya mbere: KWEMERA ALLAH
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿إِنَّمَا الْمُؤْمِنُونَ الَّذِينَ آمَنُوا بِاللَّهِ﴾ "Mu by'ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi bemeye Allah..."[A-Nuur: 62.]
Kwemera Allah bisobanuye kumwemera we wenyine rukumbi mu kuba ari we Nyagasani wenyine, mu kuba ari we ukwiye guharirwa amasengesho wenyine, no mu kuba amazina ye n'ibisingizo bye abyihariye wenyine. Ibi bikaba bikubiyemo ibi bikurikira:
Kwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu ariho
Kwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we Nyagasani, Umutunzi wa buri kintu, Umuremyi wa buri kintu, n'ubeshejeho buri kintu, n'Umugenga wa gahunda za buri kintu.
Kwemera ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we ukwiye guharirwa amasengesho, ntawe abangikanye nawe muri yo: Nk'iswala, ubusabe, guhiga (Nadh'ri), kubaga, gusaba inkunga, gusaba ubuhungiro, n'andi moko atandukanye y'amasengesho (Ibadat).
Kwemera amazina ya Allah ya Allah meza n'ibisingizo bye bihebuje we yivuzeho ndetse n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikayamuvugaho, no guhakana ibyo Allah yahakanye ko bitamukwiye cyangwa se Intumwa ye byaba mu mazina cyangwa se ibisingizo. No kwemera ko amazina ya Allah n'ibisingizo bye ari nta macyemwa byuzuye kandi bitunganye, no kwemera ko Allah ntawe bahwanye kandi niwe Uwumva bihebuje, Ubona bihebuje.
Inkingi ya kabiri: KWEMERA ABAMALAYIKA
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿الْحَمْدُ لِلَّهِ فَاطِرِ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ جَاعِلِ الْمَلَائِكَةِ رُسُلًا أُولِي أَجْنِحَةٍ مَثْنَى وَثُلَاثَ وَرُبَاعَ يَزِيدُ فِي الْخَلْقِ مَا يَشَاءُ إِنَّ اللَّهَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ﴾ "Ishimwe n'ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w'ibirere n'isi, wagize abamalayika Intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by'ukuri Allah ni Ushobora byose."[Fatwir: 1]
Twemera ko abamalayika ari ibiremwa bitagaragara, kandi ko ari abagaragu ba Allah yaremye mu rumuri, ndetse abaremana kumwumvira no kumwicishaho bugufi imbere ye.
Ni ibiremwa bihambaye, nta washobora kumenya imbaraga zabyo n'umubare wabyo usibye Allah, kandi na buri umwe muri bo afite amazina ye, n'imiterere ye, n'ibyo ashinzwe Allah yamuhaye. Muri bo harimo Malayika Djibril (amahoro ya Allah amubeho) ushinzwe kuzanira Intumwa za Allah ubutumwa akuye kwa Allah.
Inkingi ya gatatu: KWEMERA IBITABO
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿قُولُوا آمَنَّا بِاللَّهِ وَمَا أُنْزِلَ إِلَيْنَا وَمَا أُنْزِلَ إِلَى إِبْرَاهِيمَ وَإِسْمَاعِيلَ وَإِسْحَاقَ وَيَعْقُوبَ وَالْأَسْبَاطِ وَمَا أُوتِيَ مُوسَى وَعِيسَى وَمَا أُوتِيَ النَّبِيُّونَ مِنْ رَبِّهِمْ لَا نُفَرِّقُ بَيْنَ أَحَدٍ مِنْهُمْ وَنَحْنُ لَهُ مُسْلِمُونَ﴾ "(Yemwe Bayisilamu) muvuge muti "Twemeye Allah n'ibyo twahishuriwe, n'ibyahishuriwe Aburahamu (Ibrahimu), Ishimayeli (Ismail), Isaka (Is'haq), Yakobo (Yaqub) n'urubyaro rwe, ibyahishuriwe Mussa, ibyahishuriwe Yesu (Issa) ndetse n'ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n'umwe tuvangura muri bo kandi ni We twicishaho bugufi."[Al Baqarat: 136]
Ni ukwemera nta gushidikanya ko ibitabo byose byavuye mu ijuru ari amagambo ya Allah.
Kandi ko byahishuwe biturutse kwa Allah Nyir'ubutagatifu abihishuriye Intumwa ze mu kuri kugaragara ngo zibigeze ku bagaragu be.
Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu ubwo yoherezaga Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ku bantu bose, amategeko yamuhaye yasimbuye andi mategeko yayabanjirije, ndetse na Qur'an ntagatifu ayisimbuza ibindi bitabo byayibanjirije. Kandi Allah yishingiye kuzarinda iyi Qur'an ntagatifu kuba yavangirwa cyangwa se ngo ihindurwe, aho yagize ati:﴿إِنَّا نَحْنُ نَزَّلْنَا الذِّكْرَ وَإِنَّا لَهُ لَحَافِظُونَ﴾ "Mu by'ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur'an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda."[Al-Hijr: 9].Kubera ko Qur'an ntagatifu ari cyo gitabo cya nyuma mu bitabo Allah yohereje ku bantu, n'Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) niyo ntumwa ya nyuma yasozereje izindi, n'idini ry'ubuyisilamu ni ryo dini Allah yahitiyemo abantu kuzageza ku munsi w'imperuka. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿إِنَّ الدِّينَ عِنْدَ اللَّهِ الْإِسْلَامُ﴾ "Mu by'ukuri idini (ry'ukuri) imbere ya Allah ni Isilamu..."[Al -Im'rani: 19]
Ibitabo byaturutse mu ijuru Allah yatubwiye mu gitabo cye gitagatifu ni ibi bikurikira:
Qur'an ntagatifu yamanuriwe Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)
Tawurati: Allah yamanuriye Intumwa ye Mussa (Amahoro ya Allah amubeho)
Injiili (Ivanjili): Allah yamanuriye Intumwa ye Issa (Amahoro ya Allah amubeho)
A-Zabuuri: Allah yamanuriye Intumwa ye Dawuudi (Amahoro ya Allah amubeho)
Swuhufi Ibrahim: Allah yamanuriye Intumwa ye Ibrahim (Amahoro ya Allah amubeho)
Inkingi ya kane: KWEMERA INTUMWA.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِي كُلِّ أُمَّةٍ رَّسُولاً أَنِ اعْبُدُواْ اللّهَ وَاجْتَنِبُواْ الطَّاغُوتَ﴾ "Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) "Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana."[A-Nah'li: 36]
Ni ukwemera nta gushidikanya ko Allah yoherereje kuri buri muryango w'abantu Intumwa ibahamagarira kugaragira Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, no guhakana ibindi byose bigaragirwa mu cyimbo cye, Nyir'ubutagatifu.
No kwemera ko izo ntumwa zose zari abantu b'igitsinagabo, b'abagaragu ba Allah, kandi ko bari abanyakuri bizewe, batinya Allah kandi b'inyangamugayo, bayobora abantu ndetse nabo bayobotse. Allah yabashyigikirije ibimenyetso n'ibitangaza bigaragaza ukuri kwabo, kandi bose basohoje ubutumwa nk'uko babuhawe, kandi bose bari ku kuri kugaragara no ku muyoboro usobanutse.
Ubutumwa bwabo bose uhereye ku wa mbere ukageza ku wa nyuma bwari buhuriye ku ishingiro ry'idini ari ryo ryo kugaragira Imana imwe rukumbi Nyir'ubutagatifu mu masengesho no kutamubangikanya.
Inkingi ya gatanu: KWEMERA UMUNSI W'IMPERUKA.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿اللَّهُ لَا إِلَهَ إِلَّا هُوَ لَيَجْمَعَنَّكُمْ إِلَى يَوْمِ الْقِيَامَةِ لَا رَيْبَ فِيهِ وَمَنْ أَصْدَقُ مِنَ اللَّهِ حَدِيثًا﴾ "Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse We. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w'imperuka udashidikanywaho. None se ni nde wavuga ukuri kurusha Allah?"[A-Nisa-u: 87]
Ni ukwemera kuzira gushidikanya ibifitanye isano n'umunsi w'imperuka byose, byaba ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yatubwiye ubwe mu gitabo cye gitagatifu, cyangwa se ibyo twabwiwe n'Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), nko gupfa k'umuntu, kuzuka kwe, kuvuganirwa, umunzani, ibarura, ijuru n'umuriro n'ibindi twabwiwe bizaba ku munsi w'imperuka.
Inkingi ya gatandatu: KWEMERA IGENO RY'IBYIZA N'IBIBI.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿إِنَّا كُلَّ شَيْءٍ خَلَقْنَاهُ بِقَدَرٍ﴾ "Mu by'ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo)."[Al Qamar: 49]
Ni ukwemera ko ibiba byose ku biremwa muri ubu buzima bw'iyi si, biri mu bumenyi bwa Allah no mu igeno rye, no mu migambi ye we wenyine udafite uwo babangikanye, kandi ko iri geno ryanditse mbere y'iremwa ry'umuntu, kandi ko umuntu afite ubushake n'amahitamo, ndetse ko mu kuri ari we ukora ibikorwa bye, ariko ibyo byose ntibiri hanze y'ubumenyi bwa Allah n'ugushaka kwe ndetse n'amahitamo ya Allah Nyir'ubutagatifu.
Bityo kwemera igeno kubakiye ku nzego enye ari zo izi zikurikira:
Urwa mbere: Kwemera ubumenyi bwa Allah buhetuye buri kintu.
Urwa kabiri: Kwemera ko Allah yanditse ibiriho n'ibizabaho kugeza ku munsi w'imperuka.
Urwa gatatu: Kwemera ko ubushake bwa Allah n'ubushobozi bwe bwuzuye busohora kuri buri kintu; bityo icyo ashatse ni cyo kiba, n'icyo adashatse ntikiba.
Urwa kane: Kwemera ko Allah ari we waremye buri kintu, nta wamufashije muri uku kurema.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿إِنَّ اللَّهَ يُحِبُّ التَّوَّابِينَ وَيُحِبُّ الْمُتَطَهِّرِينَ﴾ "...Mu by'ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura."[Al Baqarat: 222]Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:(Wisukure [Udhu] nk'uko ubonye nisukura)Mu bigaragaza ubuhambare bw'Iswala ni ukuba Allah yarategetse kwisukura mbere yayo, ndetse isuku yayigize kimwe mu by'ingenzi bituma Iswala yakirwa. Bityo isuku ni rwo rufunguzo rw'Iswala, no kwiyumvisha ibyiza byayo nibyo bituma umutima ukumbura gusali.Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:(Isuku ni igice cy'ukwemera... n'iswala ni urumuri).Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) na none yaravuze iti:(Uwisukura (Udhu) agatunganya isuku ye, bimuhanaguraho amakosa ye yakoze n'ingingo ze z'umubiri)
Bityo umugaragu akegera Nyagasani we yiyejeje, yisukuye isuku igaragara n'isuku itagaragara, ukayikora uyeguriye Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, ukurikiza umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Ibituma isuku (Udhu) iba itegeko:
1-Iswala iyo ari yo yose yaba iy'itegeko cyangwa iy'umugereka.
2-Gukora umuzenguruko (Twawaaf) kuri Al Kaabat.
3-Gufata umus'hafu (Qur'an).
Nkora isuku (Udhu), nkanoga amazi asukuye.
Amazi asukuye: Ni amazi yose amanuka mu kirere, cyangwa ava mu butaka, akaba yagumye kuri kamere yayo; atahindutse kuri kimwe mu bintu bitatu: Ibara, uburyohe, impumuro; ngo habe hari icyayakuye kuri kamere yayo yo kuba asukuye.
Menya uburyo bwo Kwisukura (Udhu).
Intambwe ya mbere: Kugira umugambi, n'igicumbi cyawo ni ku mutima. Naho igisobanuro cyawo ni ukwiyemeza gukora igikorwa cyose kikwegereza kwa Allah.
Intambwe ya kabiri: Gukaraba ibiganza byombi.
Intambwe ya gatatu: Kujuguta amazi.
Kujuguta amazi: Ni ukuyashyira mu kanwa, ukayajuguta, warangiza ukayacira.
Intambwe ya kane: Gushoreza amazi.
Gushoreza amazi: Ni ukuyashoreza mu izuru kugeza ahashoboka;
gusohora ibiri mu izuru hanyuma ukabipfuna.
Intambwe ya gatanu: Gukoraba mu buranga.
imbibi z'uburanga
Uburanga :ni igice cyo ku mutwe cy'imbere kigaragarira buri wese bahuye
Naho mu bugari : ni uguhera ku gutwi kumwe ugera ku kundi.
Naho mu burebure :ni hagati y'aho umusatsi wo mu ruhanga ugarukira kugera munsi y'akananwa.
Gukaraba mu buranga bikusanyiriza hamwe n'ibiri ku bice by'uburanga nk'ubwanwa n'ubundi bwoya.
Bwaba ubwoya bumera hafi y'amatwi,
N'ubumera imbere mu matwi.
Gukaraba mu buranga bikusanyiriza hamwe ubwanwa bwaba bugufi cyangwa burebure.
Intambwe ya gatandatu: Gukaraba amaboko yombi, uhereye ku mitwe y'intoki ukageza mu nkokora.
N'inkokora ni hamwe mu ngingo umuntu ategetswe gusukura igihe akaraba amaboko.
Intambwe ya karindwi: Guhanagura inshuro imwe umutwe wose n'amatwi ukoresheje ibiganza byombi.
Uhereye mu ruhanga aho umusatsi ugarukira, ugakomeza ugana mu irugu, hanyuma ukabigarura.
Hanyuma ukinjiza intoki ebyiri za mukubita rukoko mu matwi.
Naho ibikumwe byombi ukabinyuza inyuma y'amatwi n'imbere habyo.
Intambwe ya munani: Gukaraba amaguru yombi, uhereye ku mano ugana ku tubumbankore. Kandi gukaraba ku tubumbankure byinjira mu gukaraba ibirenge kw'itegeko.
Utubumbankore ni utugufa tubiri duhinguka inyuma ku birenge.
Isuku (Udhu) yangirika kubera ibi bikurikira:
1-Gusohokwamo n'ikinyuze muri imwe mu nzira ebyiri (iy'imbere n'iy'inyuma); nk'inkari, amabyi, umusuzi, amavangingo aturuka mu gitsina aterwa no kwifuza cyane imibonano (Maniyu), n'aturuka mu gitsina igihe habaye nko guterura ibintu biremereye cyangwa se nyuma yo kwihagarika ariko atari inkari (Madhiyu).
2-Guta ubwenge kubera ibitotsi byinshi, cyangwa se guta ubwenge kubera gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa gusara.
3-Buri icyo ari cyo cyose gituma isuku iba itegeko nk'ijanaba (nyuma y'imihango mpuzabitsina, kwirotera), imihango y'igitsinagore, n'ibisanza.
Iyo umuntu avuye mu bwiherero aba ategetswe kwisukura umwanda akoresheje amazi meza ibi nibyo byiza, cyangwa ikindi kitari amazi ariko gisukuye cyakuraho umwanda, nk'ibuye, ibibabi cyangwa impapuro, ibitambaro n'ibindi nkabyo. Bigakorwa inshuro eshatu cyangwa se zirenzeho hakoreshejwe ikintu cyemewe gukoreshwa kandi gisukuye.
Igihe umuntu yambaye Khofu cyangwa se amasogisi, biremewe kubihanagura, utiriwe ukaraba ibirenge ku mabwiriza akurikira:
1-Kuba wabyambaye ubanje kwisukura isuku yuzuye, ukora wiyuhagira cyangwa se utawaza (Udhu), harimo isuku yo ku maguru.
2-Kuba yabyambaye nabyo bisukuye, bidafite umwanda.
3-Kubihanagura mu gihe ntarengwa cyagenwe.
4-Kuba bikomoka mu buryo bwemewe, atari ibyibano cyangwa se byambuwe ba nyirabyo.
Khofu : ziba zikoze mu ruhu rworoshye n'ibindi bimeze nkarwo, n'ibindi bimeze nk'inkweto byambarwa mu birenge.
amasogisi : aba akoze mu bitambaro cyangwa se ubudodo n'ibindi nkabyo.
Ubugenge buri mu itegeko ryo guhanagura Khofu.
Ubugenge buri mu itegeko ryo guhanagura Khofu, ni mu rwego rwo korohereza abayisilamu baba bagowe no kuziyambura cyangwa se kwiyambura amasogisi ngo bakarabe ibirenge by'umwiharo mu bihe by'itumba n'imbeho nyinshi, cyangwa se bari ku rugendo.
Igihe ntarengwa cyo guhanagura amasogisi.
Ku muntu utari ku rugendo (uri aho atuye): Ni umunsi umwe, amanywa n'ijoro (amasaha 24).
Naho k'uri ku rugendo: Ni iminsi itatu, amanywa n'ijoro (amasaha 72).
Kubara iyo minsi bitangira guhera ku nshuro ya mbere uhanaguye Khofu cyangwa se amasogisi nyuma y'impamvu ituma wisukura.
Uburyo guhanagura Khofu n'amasogisi bikorwamo:
1-Utosa ibiganza byombi.
2- Unyuza ikiganza hejuru y'ikirenge (iturutse ku mano ugana hasi ku murundi).
3-Ikiganza cy'iburyo ugihanaguza ikirenge cy'iburyo, naho icy'ibumoso ukagihanaguza ikirenge cy'ibumoso.
Ibyangiza guhanagura ku masogisi na Khofu .
1-Icyo ari cyo cyose gituma koga biba itegeko (twabibonye hejuru).
2-Kuba igihe ntarengwa cyo guhanagura cyarangiye.
Iyo umugabo agiranye imibonano n'umugore, cyangwa se hakagira amavangingo amusohokamo kubera kwifuza imibonano (Maniyu) yaba ari maso cyangwa aryamye, icyo gihe koga kuri we biba bibaye itegeko kugira ngo ashobore gukora isengesho, cyangwa kuba yakora ibindi asabwa gukora abanje kwisukura. Ni nkuko ku mugore iyo yisukuye avuye mu mihango cyangwa se ibisanza, agomba koga mbere y'uko akora iswala cyangwa se ngo akore ibindi asabwa gukora abanje kwisukura.
Uburyo bwo Koga ni ubu bukurikira:
Umuyisilamu yoga akwiza amazi ku mubiri we wose, mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo kujuguta amazi no kuyashoreza. Iyo amaze gukwiza amazi umubiri we wose, umwanda uba umushizeho, ndetse aba amaze no kwisukura.
Umuntu utarisukura abujijwe ibi bikurikira:
1-Gukora amasengesho(aswalat).
2-Gukora umuzenguruko (Twawaaf) kuri Al Kaabat.
3-Kwicara mu musigiti igihe kirekire, ariko biremewe igihe utambuka gusa.
4-Gufata Mus'haf (Qur'an).
5-Gusoma Qur'ani.
Iyo umuyisilamu atabonye amazi yisukuza, cyangwa se atabasha gukoresha amazi kubera uburwayi n'ibindi akaba atinya ko igihe cy'iswala cyamutambukaho, icyo gihe yifashisha itaka mu gushaka isuku.
Uburyo bikorwa: Akubita ibiganza bye byombi ku butaka inshuro imwe, yarangiza akabihanaguza mu buranga bwe no ku biganza bye gusa. Ariko iryo taka ashyizeho ibiganza rigomba kuba risukuye.
kwisukuza itaka (Tayamum) byangizwa n'ibi bintu bikurikira:
1-Ibyangiza isuku y'amazi byangiza isuku y'itaka.
2-Iyo amazi abonetse mbere yo kugira igikorwa ukora cyo kwiyegereza Allah cyagusabaga kwisukura.
Allah yategetse umuyisilamu gusenga iswala eshanu buri munsi amanywa n'ijoro, ari zo: Al Faj'ri, A-Dhuh'ri, Al Asr, Al Magh'rib, Al Isha-i.
Uburyo bwo kwitegura iswala.
Iyo igihe cy'Iswala kigeze, umuyisilamu arisukura akivanaho umwanda waba muto cyangwa se munini.
Umwanda munini: Ni umwanda utuma koga ku muyislamu biba itegeko.
Naho umwanda muto: Ni umwanda utuma kwisukura (Udhu) ku muyisilamu biba itegeko.
Umuyisilamu asali yambaye imyambaro isukuye, ndetse agasalira ahantu hasukuye hatari imyanda, kandi akambara akikwiza ntagaragaze ahafatwa nk'ubwambure ku mubiri we.
Igihe cyo gusali Umuyisilamu arimba mu myambaro imukwiriye, imwambitse umubiri we, bikaba bitemewe ku mugabo kugaragaza igice kiri hagati y'umukondo n'amavi.
Ku mugore ategetswe kwambika umubiri we wose agasigaza uburanga bwe n'ibiganza bye.
Umuyisilamu igihe ari gusali ntavuga usibye amagambo yemerewe kuvuga mu iswala, kandi araceceka agatega amatwi uyoboye Iswala (Imamu), ntahindukira ngo arebe ku ruhande igihe ari gusali, ndetse atanashoboye kuvuga amagambo akoreshwa mu iswala, icyo gihe yasingiza Imana akanayitagatifuza kugeza arangije iswala ye. Ariko ni ngombwa kuri we kwihutira kwiga uko basali ndetse n'amagambo akoreshwa mu iswala.
Menya Iswala.
Intambwe ya mbere: Ni ukugira umugambi (Niyat) wo gukora iswala utegetswe gukora, kandi igicumbi cy'umugambi ni mu mutima.
Nyuma y'uko maze kwisukura (Udhu), nerekera aho abayisilamu berekera igihe bari gusali (Qib'lat), kandi nkasali mpagaze igihe mbishoboye.
Intambwe ya kabiri: Nzamura amaboko yanjye nkayageza ahareshya n'intugu mvuga nti: ALLAHU AKBAR (Imana isumba byose), ngambiriye gutangira gusali.
Intambwe ya gatatu: Nsoma ubusabe ntangiza iswala, bumwe muri bwo ni:(SUB'HAANAKA ALLAHUMA WA BIHAMDIKA WA TABAARAKA SMUKA WA TA'AALA DJADUKA WA LAA ILAAHA GHAYRUKA: Ubutagatifu ni ubwawe Nyagasani Mana, na buri shimwe rikwiye wowe! Hakuzwe izina ryawe n'icyubahiro cyawe gihimbazwe, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse wowe).Intambwe ya kane: Nikinga kuri Allah ngo andinde Shitani wavumwe, ngira nti:(A-U-'DHUBILLAHI MINA SHAYTWAANI RAJIIMI: Nikinze ku Mana ngo indinde Shitani wavumwe.)Intambwe ya gatanu: Nsoma Suratul Fatihat, kuri buri gice cy'iswalat (rakat), ari yo iyi ikurikira:﴿بسْمِ اللَّهِ الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ (1) Ku izina rya Allah , Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi (1).الْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ (2) Ishimwe n'ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w'ibiremwa byose (2).الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ (3) Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi (3).مَالِكِ يَوْمِ الدِّينِ (4) Umwami w'ikirenga wo ku munsi w'imperuka (4).إِيَّاكَ نَعْبُدُ وَإِيَّاكَ نَسْتَعِينُ (5) Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza (5).اهْدِنَا الصِّرَاطَ الْمُسْتَقِيمَ (6) Tuyobore inzira igororotse (6).صِرَاطَ الَّذِينَ أَنْعَمْتَ عَلَيْهِمْ غَيْرِ الْمَغْضُوبِ عَلَيْهِمْ وَلَا الضَّالِّينَ(7)﴾. Inzira y'abo wahundagajeho inema, itari iy'abo warakariye cyangwa abayobye (7).
Nyuma yo gusoma Suratul Fatihat, nsoma imirongo yo muri Qur'an ntagatifu inyoroheye nafashe mu mutwe mu gice cya mbere (rakat) n'icya kabiri gusa muri buri swalat. Ariko ibi ntabwo ari itegeko, uretse ko kubikora ubibonera ibihembo bihambaye.
Intambwe ya gatandatu: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBARU: Imana isumba byose), hanyuma nkunama kugeza ubwo umugongo wanjye uba uringaniye n'amaboko yanjye afashe ku mavi ariko intoki zitandukanye, maze nkavuga nti: (SUB'HAANA RABIYAL ADHWIIM: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani uhambaye).
Intambwe ya karindwi: Nunamuka mvuga aya magambo (SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU: Allah yumva uyishimiye), nzamura amaboko nkayareshyeshya n'intugu, iyo maze guhagarara neza ndavuga nti; (RABBANAA WA LAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye iishimwe).
Intambwe ya munani: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose), nkubama hasi (sujuud) n'amaboko yanjye, hamwe n'amavi yanjye, n'ibirenge, n'uruhanga ndetse n'izuru, igihe ncyubamye nkavuga nti: (SUB'HAANA RABBIYAL A'ALAA: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye w'ikirenga).
Intambwe ya cyenda: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBAR), nuko nkubamuka kugeza ubwo umugongo wanjye ugororoka, nicariye ikirenge cy'ibumoso, naho icy'iburyo nkishinze ku mano, nkavuga nti: (RABBI GH'FIR LII: Nyagasani wanjye mbabarira).
Intambwe ya cumi: Mvuga aya magambo (ALLAHU AKBAR), nkongera nkubama indi nshuro nk'uko nabigenje ku kubama bwa mbere.
Intambwe ya cumi na rimwe: Ndubamuka nkahagarara mvuga (ALLAHU AKBAR), maze ibindi bice (rakat) by'iswala bisigaye, nkabikora nk'uko iki nkikoze(igice cya mbere).
Nyuma y'igice (rakaat) cya kabiri cy'iswala ya Adhuhuri, al as'ri, al magh'rib na Al Isha, ndicara nkavuga ubuhamya bwa mbere, ari bwo:(A-TAHIYAATU LILAHI, WA SWALAWAATU WA TWAYYIBAATU, A-SALAAMU ALAYKA AYYUHA NABIYYU WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUHU, A-SALAAMU ALAYNA WA ALA IBADILAHI SWALIHIINA. ASH'HADU ANLA ILAHA ILALLAHU WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU : Indamutso n'imigisha ndetse n'ibyiza byose ni ibya Allah. Amahoro ya Allah, impuhwe ze n'imigisha ye bibe kuri wowe yewe ntumwa y'Imana; amahoro y'Imana abe kuri twe ndetse abe no ku bagaragu bayo bakora ibyiza. Ndahamya ko ari nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi (ALLAH), nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu w'Imana akaba n'Intumwa yayo).Hanyuma ngahaguruka nkora igice (rakaat) cya gatatu.Nyuma y'igice (rakaat) cya nyuma muri buri swalat, ndicara ngasoma ubuhamya bwa nyuma bugira buti:(A-TAHIYAATU LILLAHI, WA SWALAWAATU WA TWAYYIBAATU, A-SALAAMU ALAYKA AYYUHA NABIYYU WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUHU, A-SALAAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHIINA. ASH'HADU ANLA ILAHA ILALLAHU WA ASH'HADU ANA MuhamadiAN ABDUHU WA RASULUHU: Indamutso n'imigisha ndetse n'ibyiza byose ni ibya Allah. Amahoro ya Allah, impuhwe ze, n'imigisha ye bibe kuri wowe yewe ntumwa y'Imana; amahoro y'Imana abe kuri twe ndetse abe no ku bagaragu bayo bakora ibyiza. Ndahamya ko ari nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi (ALLAH), nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu w'Imana akaba n'Intumwa yayo. "Nyagasani Mana, hundagaza impuhwe zawe kuri Muhamadi no ku muryango wa Muhamadi, nk'uko wazihundagaje kuri Ibrahimu no ku muryango wa Ibrahimu. Mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa, Nyir'ugusingizwa. Mana hundagaza imigisha yawe kuri Muhamadi no ku muryango wa Muhamadi nk'uko wayihundagaje kuri Ibrahimu no ku muryango wa Ibrahimu, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugushimwa, Nyir'icyubahiro".
Intambwe ya cumi na kabiri: Nyuma yaho mpindukira iburyo bwanjye nkavuga nti: "ASSALAM ALAYKUM WARAHMATULLAH: Amahoro n'impuhwe bya Allah bibe kuri mwe", narangiza nkahindukira n'ibumoso nkavuga nti: "ASSALAM ALAYKUM WARAHMATULLAH: Amahoro n'impuhwe bya Allah bibe kuri mwe". ngambiriye gusoza iswala, ubwo nkaba nsoje iswala.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿يَا أَيُّهَا النَّبِيُّ قُلْ لِأَزْوَاجِكَ وَبَنَاتِكَ وَنِسَاءِ الْمُؤْمِنِينَ يُدْنِينَ عَلَيْهِنَّ مِنْ جَلَابِيبِهِنَّ ذَلِكَ أَدْنَى أَنْ يُعْرَفْنَ فَلَا يُؤْذَيْنَ وَكَانَ اللَّهُ غَفُورًا رَحِيمًا﴾ "Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n'abagore b'abemeramana bambare imyambaro yabo bikwize; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk'abagore biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyir'ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi."[Al Ahzab: 59]Allah yategetse umugore w'umuyisilamukazi kwambara yikwije, agahisha ubwambure bwe n'umubiri we wose, yirinda kubonwa n'abagabo badafitanye isano ryo mu muryango; ibyo akabikora yambara imyambaro imenyerewe mu gihugu cye. Ntiyemerewe gukuramo uwo mwambaro we, cyeretse igihe ari imbere y'umugabo we cyangwa se imbere y'abandi baziririjwe kumurongora mu buryo bwa burundu, ari bo aba bakurikira:[Se gukomeza uzamuka (sekuru...), umuhungu we gukomeza umanuka (umwuzukuru we...), ba se wabo, ba nyirarume, musaza we, umwisengeneza we, umuhungu wa mukuru we cyangwa murumuna we, umugabo wa nyina, sebukwe ugakomeza uzamuka (se wa sebukwe,...) umuhungu w'umugabo we (abereye mukase) ugakomeza umanuka, musaza we bonse ibere rimwe (kabone n'iyo baba badahuje isano ry'amaraso), umugabo w'uwamwonkeje. Kandi ababujijwe kumurongora kubera isano ry'amaraso ni nabo babujijwe kumurongora kubera isano ryo konka].
Ibyo umuyisilamukazi agomba kwitwararika mu mambaro ye mui byo:
Icya mbere: Kwikwiza umubiri wose.
Icya kabiri: Kuba imyambaro yambaye yayambaye atagamije kwitaka.
Icya gatatu: Kuba imyambaro ye itabonerana ku buryo igaragaza zimwe mu ngingo z'umubiri we.
Icya kane: Kuba imyambaro ye itamufashe ahubwo imurekuye.
Icya gatanu: Kutitera imibavu n'ibindi bihumura.
Icya gatandatu: Kuba imyambaro yambaye idasa n'iy'abagabo.
Icya karindwi: Kuba imyambaro yambaye idasa n'iyambarwa n'abatari abayisilamukazi bambara igihe bari mu masengesho yabo n'iminsi mikuru yabo.
IBIMENYETSO BIRANGA UMWEMERAMANA.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿إِنَّمَا الْمُؤْمِنُونَ الَّذِينَ إِذَا ذُكِرَ اللَّهُ وَجِلَتْ قُلُوبُهُمْ وَإِذَا تُلِيَتْ عَلَيْهِمْ آيَاتُهُ زَادَتْهُمْ إِيمَانًا وَعَلَى رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ﴾ "Mu by'ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana, banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine)".[Al Anfaal: 2]
Aba umunyakuri mu mvugo ze, kandi ntabeshya.
Yubahiriza isezerano yatanze.
Ntarangwa n'intonganya no kurengera mu makimbirane.
Yubahiriza indangizo.
Yifuriza umuvandimwe we w'umuyisilamu ibyo yiyifuriza.
Agira ubuntu.
Agirira neza abandi.
Yunga isano n'ubuvandimwe by'umuryango.
Anezezwa n'igeno rya Allah akanashimira mu bihe bye byose yaba mu bihe byiza n'ibibi.
Arangwa no kugira isoni.
Arangwa no kugirira impuhwe ibiremwa.
Umutima we uba ucyeye, uzira inzangano, amashyari, n'ingingo ze azirinda kugirira nabi abandi.
Ababarira abandi.
Ntarya Ribaa (inyongera ku nguzanyo), ntanakorana na yo.
Ntasambana.
Ntanywa inzoga.
Abanira neza abaturanyi be.
Yirinda amahugu n'ubuhemu.
Ntiyiba ntanariganya.
Yumvira ababyeyi be, n'ubwo baba atari abayisilamu, akabumvira igihe cyose mu byiza.
Arera abana be abatoza ibyiza, akabategeka ibyo amategeko abategeka, akababuza ibibi n'ibizira.
Yirinda ibikorwa bimusanisha n'abatari abayisilamu mu masengesho yabo n'indi migenzo yabo ibaranga ikanabatandukanya n'abandi.
Allah Nyir'icyubahiro aragira ati:﴿مَنْ عَمِلَ صَالِحًا مِنْ ذَكَرٍ أَوْ أُنْثَى وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَلَنُحْيِيَنَّهُ حَيَاةً طَيِّبَةً وَلَنَجْزِيَنَّهُمْ أَجْرَهُمْ بِأَحْسَنِ مَا كَانُوا يَعْمَلُونَ﴾ "Ukoze ibitunganye, yaba uw'igitsina gabo cyangwa uw'igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga."[A-Nahl:97]Mu bitera ibyishimo n'umunezero mu mutima w'umuyisilamu ni ukuba yihuza na Nyagasani we nta muhuza, mu bazima n'abapfuye cyangwa se ibigirwamana, kubera ko Allah yavuze mu gitabo cye gitagatifu ko ari bugufi y'abagaragu be igihe cyose, arabumva, kandi akakira ubusabe bwabo nkuko yabivuze agira ati:﴿وَإِذَا سَأَلَكَ عِبَادِي عَنِّي فَإِنِّي قَرِيبٌ أُجِيبُ دَعْوَةَ الدَّاعِ إِذَا دَعَانِ فَلْيَسْتَجِيبُوا لِي وَلْيُؤْمِنُوا بِي لَعَلَّهُمْ يَرْشُدُونَ﴾ "Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by'ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw'usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke."[Al Baqarat: 186.]Allah Nyir'ubutagatifu kandi yadutegetse gusaba, ndetse abigira kimwe mu bikorwa bihambaye bituma tumwiyegereza aho yagize ati:﴿وَقَالَ رَبُّكُمُ ادْعُونِي أَسْتَجِبْ لَكُمْ﴾ "Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati "Nimunsabe, ndabasubiza..."[Ghafir: 60],Bityo umuyisilamu utunganye igihe cyose aba akeneye Nyagasani we, no guhora amusaba,anamwiyegereza mu bikorwa n'amasengesho bitandukanye.
Allah yadushyize ku isi ku mpamvu n'ubugenge buhambaye, ntiyaturemye nta mpamvu; iyo mpamvu nta yindi ni ukumugaragira wenyine tutamubangikanya. Yanaduhaye idini rituma tumwiyegereza, rikusanyije ibintu byose, rishyiraho gahunda yose y'ubuzima bwite n'ubwa rusange. Kubera ryo, yabungabunze iby'ingenzi muri ubu buzima kuruta ibindi, ari byo: Kurinda imyemerere (Idini), ubuzima bwacu, icyubahiro cyacu, imitekerereze mizima yacu, n'imitungo yacu. Bityo uzabaho yubahiriza amategeko y'iri dini, yitandukanya n'ibyo ryamubujije, azaba arinze ibi bya ngombwa mu buzima, maze abeho atekanye, n'umunezero nta gushidikanya.
Isano ry'umuyisilamu na Nyagasani we rirakomeye, kuko rimuha ituze n'amahoro y'umutima, no kumva atekanye ndetse yishimye, no kumva igihe cyose ari kumwe na Nyagasani we, kandi amurinze ndetse afasha umugaragu we w'umwemeramana. Allah aragira ati:﴿اللَّهُ وَلِيُّ الَّذِينَ آمَنُوا يُخْرِجُهُمْ مِنَ الظُّلُمَاتِ إِلَى النُّورِ﴾ "Allah ni umukunzi wa ba bandi bemeye; abakura mu mwijima (w'ubuhakanyi) abaganisha mu rumuri (rw'ukwemera)..."[Al Baqarat: 257]
Iri sano rihambaye ni isano ritagaragara rituma umwemeramana abaho mu ngabire kubera kugaragira Nyir'impuhwe we, ndetse akanagira amatsiko yo kuzahura nawe, maze akabaho mu munezero no mu buryohe bw'ukwemera.
Ubu buryohe nta washobora kuvuga uko bumeze cyeretse wawundi wamaze kubusogongera akora ibikorwa byo kumvira Allah, anitandukanya n'ibyo yamubujije. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:(Yamaze gusogongera ku buryohe bw'ukwemera, wa wundi uzashimishwa n'uko Allah ari we Nyagasani we, n'ubuyisilamu ari ryo dini rye, na Muhamadi ari we ntumwa ye).
Nibyo! Iyo umuntu yiyumvamo ko igihe cyose ari imbere y'umuremyi we, akamumenya yifashishije amazina ye n'ibisingizo bye bihebuje, akamugaragira nkaho amuri imbere, ibikorwa bye n'amasengesho ye akabyegurira Allah, nta wundi ashaka uretse Allah Nyir'ubutagatifu, abaho ubuzima bw'umunezero n'iherezo rye ku munsi w'imperuka rikazaba ryiza.
N'ubwo byaba ari ibyago bigwiririye umwemeramana muri ubu buzima bw'iyi si, ubukana bwa byo buracuba kubera ibyiringiro no kwishimira igeno rya Allah Nyir'ubutagatifu, no kumusingiza ku igeno rye ryose ry'ibyiza n'iry'ibibi, no kuryishimira mu buryo bwuzuye.
No mu byo umuyisilamu akwiye gushishikarira kugira ngo byongere umunezero n'ituze muri we ni ukurushaho gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu, no gusoma Qur'ani ntagatifu nk'uko Allah agira ati:﴿الَّذِينَ آمَنُوا وَتَطْمَئِنُّ قُلُوبُهُمْ بِذِكْرِ اللَّهِ أَلَا بِذِكْرِ اللَّهِ تَطْمَئِنُّ الْقُلُوبُ﴾ "Ba bandi bemeye kandi bakagira imitima ituje ku bwo gusingiza Allah, mu by'ukuri mumenye ko gusingiza Allah bituma imitima ituza."[A- Raadu:28]Na buri uko umuyisilamu yongereye gusingiza Allah no gusoma Qur'an, bimwegereza Allah Nyir'ubutagatifu ndetse bikaneza umutima we, bikanakomeza ukwizera kwe.Ni ngombwa nanone ko umuyisilamu ashishikarira kwiga amategeko y'idini rye, ayavoma ku isoko yizewe kugira ngo agaragire Allah asobanukiwe, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:(Gushaka ubumenyi (kwiga) ni itegeko kuri buri muyisilamu.)Ikindi nuko agomba kwicisha bugufi no kumvira amategeko ya Allah wamuremye, yaba azi impamvu iri muri ayo mategeko cyangwa se atayizi, kubera ko Allah mu gitabo cye gitagatifu yavuze ati:﴿وَمَا كَانَ لِمُؤْمِنٍ وَلَا مُؤْمِنَةٍ إِذَا قَضَى اللَّهُ وَرَسُولُهُ أَمْرًا أَنْ يَكُونَ لَهُمُ الْخِيَرَةُ مِنْ أَمْرِهِمْ وَمَنْ يَعْصِ اللَّهَ وَرَسُولَهُ فَقَدْ ضَلَّ ضَلَالًا مُبِينًا﴾ "Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n'Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n'Intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara."[Al Ahzaab: 36]
Amahoro n'imigisha bya Allah nibisakare ku wasozereje Intumwa n'abahanuzi ari we Muhamadi n'ab'iwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye ndetse n'abazamukurikira kugeza ku munsi w'imperuka.
Birarangiye.
Ibikubiyemo.
Nimero
Isomo.
Paji.
Kugaruka ku gifuniko.
Imukira ku ishakiro.
Dusangize ubunararibonye bwawe kuri iki gitabo.
Ikaze, sura urubuga.
Igitabo cyo gusangiza kuri Telefoni.
Kanda wimukire ku isomo.
Kanda ku ifoto ugaruke ku gifuniko cy'igitabo.
Kora scann ya Barcode.
Imurika ryigisha (Power point).
Umusaruro w'umushinga.
Igitabo cyacapwe.
Igitabo cyo kuri Telefoni.
Urubuga.
Imurika rya Power Point.
Kopi yahariwe amatelefoni agezweho (smart phones).
INCAMACYE NGIRAKAMARO KU MUYISILAMU MUSHYA.
INTUMWA YANJYE NI MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).
QUR'AN NTAGATIFU NI AMAGAMBO YA NYAGASANI WANJYE.
GUHANAGURA KHOFU (ibimeze nk'amasogisi bikoze mu ruhu) N'AMASOGISI.
KWISUKURA HAKORESHEJWE IGITAKA (A-TAYAMUM).