×

    IBYANGIZA UBWISLAMU ( MU KINYARWANDA )

    نواقض الإسلام بالكنيارواندا

    لسماحة الشيخ: عبد العزيز بن عبد الله بن باز

    رحمه الله

    بسم الله الرحمن الرحيم

    IBINTU CUMI BYANGIZA UBWISLAMU BW'UMUNTU NKUKO BYAGARAGAJWE NA SHEIKH MUHAMMAD ABDUL WAHAB NABANDI BAMENYI, BIGASOBANURWA NA SHEIKH ABDUL AZIZ BEN ABDULLAH BEN BA'AZ

    Hashimwe kandi hasingizwe Imana (Allah) S.W.A, amahoro abe kuwasozoreje intumwa nabahanuzi Muhammad mwene Abdullah nabiwe nabasangirangendo be nabazamukurikira kugeza kumunsi wa nyuma.

    Muvandimwe Muyislam, menya ko Imana (Allah) yategetse abagaragu bayo bose kuba abayislam no kuzirikana amategeko yayo no kwirinda kunyuranya nayo, ku bwibyo yohereza intumwa Muhammad ( Imana imuhe amahoro nimigisha ) uzamukurikira azaba ayobotse nuzirengagiza inyigisho ze azaba ayobye.

    Imana yatugaragarije henshi muri Qoran impamvu zatuvana mw'idini, nuburyo bwinshi twabangikanyamo Imana tukaba abahakanyi.

    Muri iyi nyandiko tugiye kubagaragariza ibintu cumi (10) byangiza ubuyislam bw'umuntu, nkuko byasobanuwe na Sheikh Muhammad Abdul wahab nabandi bamenyi (Imana ibahundagazeho impuhwe zayo), tukabigezwaho mu ncamake na Nyakubahwa Sheikh Abdul aziz ben Abdullah ben Ba'az, kugirango ushobore kubyirinda wowe muyislam ubirinda nabandi.

    ICYA MBERE: Kubangikanya Imana (Allah) , ugaragira ikindi kitariyo.

    Imana muri Qoran iti: “ Imana ntibabarira umuntu wese uyibangikanya, ibabarira undi wese ishatse" Isura 4 : 116 nanone Imana iragira iti: “ Uzabangikanya Imana azaziririzwa ijuru, ubuturo bwe ni mumuriro, nta mutabazi kubahuguzi (ababangikanyamana) isura 5:72.

    Mukubangikanya Imana hakubiyemo gusaba abazimu no kubiyambaza, gutura ibitambo ikindi kitari Imana nkabatura ibitambo amajini cg abakurambere babo.

    ICYA KABIRI: Kugira abahuza hagati yawe n'Imana , bambazwa, bakitabazwa, bakaniringirwa, ibyo ni ubuhakanyi (Kufru) bidasubirwaho.

    ICYA GATATU: Kutemera ko ababangikanyamana ari abahakanyi cyangwa ukabishidikanyaho ugerageza gukosora ibyo bemera ugambiriye kubavugira.

    ICYA KANE: Kwizera ko hari indi nzira (idini) iboneye itari iyo twigishijwe n'intumwa Muhammad, cyangwa ko hari andi mategeko aboneye Atari ayazanywe nawe, nkababona ko amategeko adashingiye kuy'Imana aboneye abo ni abahakanyi.

    ICYA GATANU: Udashimishwa ni icyaricyo cyose twigishijwe nintumwa Muhammad (I.I.A.I), niyo yaba agikora ariko atakishimiye aba ari umuhakanyi, nkuko bigaragara mu mvugo y'Imana aho igira iti: “… Kuko babajwe nibyahishuwe n'Imana ibikorwa byabo Imana ikabigira impfabusa" Isura 47:9

    ICYA GATANDATU: Kunnyega icyaricyo cyose mw'idini cyaba ikiza (thawab) cg ibihano (iqab) ni ubuhakanyi, gihamya cyibyo ni ijambo ryi Imana rigira riti: “ Babwire uti: Imana nigitabo cyayo ni intumwa yayo nibyo munnyega ? nta rwitwazo mu kwiye kugira kuko mwahakanye nyuma yo kwemera" Isura 9: 65-66

    ICYA KARINDWI: Uburozi, uroga cg urogesha cg uwizera ko hari icyo bwamugezaho, aba ari umuhakanyi, Imana iti: “…Abamalayika (Haruta na Maruta) ntawe bigishaga kuroga uretse ko bamubwiraga ngo turi ibigeragezo (fitna) kubiremwa uramenye utaba umuhakanyi. Isura 2: 102

    ICYA MUNANI: Kwifatanya nababangikanyamana (abahakanyi) no kubashyigikira mu kurwanya abayislamu, gihamya ni ijambo ryi Imana rigira riti: “…nuzabashyigikira muri mwe azaba ari nkabo, Imana ntiyobora abahuguje (abahakanyi) roho zabo" Isura 5:51

    ICYA CYENDA: Kwemera ko bamwe mu Bantu bashobora kwitandukanya namategeko ya Islam nkuko Khidhr yitandukanyije namategeko ya Musa (Imana ibahe amahoro) ibyonabyo ni ubuhakanyi, Imana iti: “… uzahitamo indi dini itari islam ntazemererwa iryo dini rye kandi kumunsi wimperuka ni umunyagihombo" Isura 4:85

    ICYA CUMI: Kutita ku dini y'Imana, ntuyige ntuyikurikize, gihamya kibyo ni ijambo ry'Imana rigira riti: “ Ninde wahuguje kurusha uwibukijwe amagambo y'Imana ntayiteho, mu byukuri inkozi zibibi tuzazihana" Isura 32:22

    Kuri ibi byangiza ubwislamu bw'umuntu, ntatandukaniro hagati yubikora mu mikino, ubyemera, ubikora kubera ubwoba, keretse ubihatiwe (ubikoreshejwe agahato), ibyo twavuze byose birakomeye kandi bikunze kubaho, ningombwa rero ko umuyislamu abyirinda, akabitinya, akabigendera kure.

    Twikinge ku mana iturinde uburakari nubukana bwibihano byayo.

    Amahoro nimigisha by'Imana bisakare ku mwiza mu biremwa by'Imana Muhammad nabiwe nabasahaba be.

    Mu gice cya 4: Hakubiyemo uwemera ko gahunda namategeko bishyirwaho nabantu biboneye kurusha gahunda za Islam cyangwa ko ari kimwe, akemera kugengwa nabyo niyo yaba yemera ko amategeko ya Islam ariyo aboneye.

    Hakubiyemo kandi ubona ko amategeko ya Islam atagendanye nigihe tugezemo cyangwa ko Islam ariyo nta ndaro yo gusubira inyuma kwabayislam, kimwe nuko hakubiyemo ufata idini nki kintu gihuza umuntu n'Imana gusa, nta ruhare rifite mu buzima busanzwe.

    Mu gice cya 4 kandi hakubiyemo na none uwariwe wese ubona ko kubahiriza amategeko ya Islam nko guca akaboko k'umujura, gutera amabuye abasambana barashatse…. bitagendanye nigihe, kimwe nuko hakubiyemo uwemera ko hategekeshwa andi mategeko Atari ayi Imana nko mu bucuruzi, mu kugena ibihano kubanyabyaha… nibindi byose, niyo yaba yemera ko ay'Imana ariyo aboneye, kuko uwemera atyo aba aziruye ibyaziririjwe n,Imana bizwi na buri wese ko ari ikizira mw'idini nko gusambana, kunywa inzoga, inyungu za banki, amategeko atari ay'Imana ubyemera atyo ni umuhakanyi (Ka'afir), ibyo bihuriweho nimbaga yabayislamu.

    Turasaba Imana ko yaduha gutunganirwa twese dukora ibiyishimisha kandi ituyobore nabayislam bose mu nzira iboneye, Imana niyo nyiri kumva ubusabe bwacu, amahoro nimigisha bisakare ku ntumwa Muhammad nabiwe nabasahab be.

    Byanditswe na Nyiricyubahiro Sheikh ABDUL AZIZ ben Abdullah ben Ba'az.

    Bishyirwa mu kinyarwanda na NSENGIYUMVA Hamad

    Kigali- RWANDA

    Icyitonderwa:-

    1* Usabwe kugeza iyi nyandiko k'umuvandimwe wawe

    utayifite ntakiguzi.

    2* Wihanganire amakosa wasangamo cyane cyane ayimyandikire

    kuko ntiyagambiriwe, Allah azabiguhembere.

    معلومات المادة باللغة العربية