×
New!

Bayan Al Islam Encyclopedia Mobile Application

Get it now!

Ubwiza n’agaciro ko gusiba mu kwezi kwa muharamu (Kinyarwanda)

Description

Ibyiza by’ukwezi kwa muharamu Amezi yaremwe na allah Ibyiza byo gusiba mu kwezi kwa muharam Umunsi wa ashuraa Umunsi imana yarokoye musa n’abamukurikiye Ari nawo munsi imana yoretse farawo n’ingabo ze

Download Book

    UBWIZA N'AGACIRO KO GUSIBA MU KWEZI KWA

    MUHARAMU

    فضل صيام شهر محرم

    BYATEGUWE MU KINYARWANDA

    NA:

    SHEIKH SIBOMANA MAHMUD

    بسم الله الرحمن الرحيم

    UBWIZA N’AGACIRO KO GUSIBA MU KWEZI KWA MUHARAMU

    Ishimwe n'ikuzo ni iby'Imana yonyine amahoro n'imigisha bisakare ku ntumwa yacu muhamadi yo yahawe umuyoboro uzira amakemwa na none ayo mahoro n'imigisha bigere no kubantu b'iwe no kubasangirandendo be n'abamukurikiyen'abazamukurikira kugeza ku munsi wa nyuma;

    Ukwezi kwa Muharamu ni ukwezi gufite imigisha n’ibyiza byinshi bihambaye,niko kwezi kwa mbere ku mwaka wa kislamu kandi kukaba mu mezi ane matagatifu,Imana yavuze igira iti: “Muby’ukuri umubare w’amezi ku Mana ni cumi n’abiri ,niyo Imana yanditse kuva igihe yaremye ibirere n’isi,muri ayo mezi harimo amezi ane azira (matagatifu), iyo ni Idini itunganye muramenye ntimuzayahuguzemo imitima yanyu”.

    Qor’an 9:36.
    Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Umwaka ufite amezi cumi n’abiri harimo amezi ane matagatifu ariyo atatu akurikirana :

    1- Dhul Qaadah

    2- Dhul’Hijjah

    3- Muharamu

    4- Radjab uku kwezi kuri hagati y’ukwezi kwa Djumada Thani n’ukwezi kwa Shabani”.

    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari n’icya Muslim.


    Icyitonderwa:

    Aho Imana ivuga iti: “Ntimuzayahaguzemo imitima yanyu mukora ibyaha”.

    Bisobanuye ko kizira gukora icyaha no muyandi mezi asanzwe atari aya ane matagatifu, ariko igikozwe muri aya mezi ane kiba kiremereye by’akarusho ndetse n’ibihano byacyo ku Mana biba byikubye kenshi kubera gutatira icyubahiro cyayo.


    GUSIBA MU KWEZI KWA MUHARAMU


    Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati: "Igisibo cyiza nyuma ya Ramadhani n’igisibo cyo mu kwezi kwa Muharam".

    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Muslim n’icya Ahmad.


    GUSIBA UMUNSI WA CUMI MU KWEZI KWA

    MUHARAMU


    Intumwa y'imana Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) igeze mu mujyi wa Madinah yasanze Abayahudi basiba umunsi wa cumi mu kwezi kwa Muharamu,maze irababaza iti:kubera iki muwusiba?baramusubiza bati:“uyu ni umunsi mwiza,niwo munsi Imana yarokoyeho Intumwa yayo Musa n’Abayisirayeli ibakiza umwanzi wabo Firauni n’ingabo ze barohama mu nyanja,Intumwa y’Imana Musa yajyaga iwusiba mu rwego rwo gushimira Imana”, Maze Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imiigisha) iravuga iti: “Ni jyewe ukwiye gukurikiza Intumwa Musa kubarusha, kuva icyo gihe itangira kuwusiba inategeka abayislamu kuwusiba”.

    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Muslimu.


    IBYIZA BYO GUSIBA UMUNSI WA CUMI W’UKWEZI KWA MUHARAMU


    Intumwa y’Imana yajyaga ikurikirana ukwezi cyane kugirango imenye iminsi yo gusiba ariko byabaga akarusho ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa Muharamu n’ukwezi kwa Ramadhani. Naho ku byiza n’ibihembo byo gusiba uwo munsi, Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati: “Umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Muharamu nizeye ku Mana ko uwusibye bimuhanaguraho ibyaha by’umwaka washize wose”.

    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Muslim.


    INZEGO ZO GUSIBA UMUNSI WA CUMI


    Gusiba uyu munsi bifite inzego n’uburyo butatu busumbana mu bwiza bukaba buteye butya:


    *Gusiba umunsi wa cumi wonyine.

    *Gusiba umunsi wa cumi ukawufatanya n’uwa cyenda,ubwo ugasiba iminsi ibiri uwa cyenda n’uwa cumi,ibi bikaba ari byiza kuruta *Gusiba umunsi wa cyenda n’uwa cumi n’uwa cumi n’umwe,ukaba usibye iminsi itatu,ibi bikaba ari byo byiza kurusha ubundi buryo bwose twagaragaje, mu rwego rwo kwitandukanya n'abayahudi bafungaga.

    معلومات المادة باللغة العربية