×
New!

Bayan Al Islam Encyclopedia Mobile Application

Get it now!

Agaciro n’ibyiza by’abasangirangendo b’intumwa muhamadi (Kinyarwanda)

Description

Navuze incamake y’ibisobanuro by’umusangirangendo , ibyiza byabo, umwanya wabo muri islam , abasangirangendo nibo mbonera muri umat nibo imana yahisemo ngo babe abasangirangendo b’intumwa bashimangiye ubuyobozi bw’intumwa kandi bafashije intumwa kwimuka bava imaka bajya imadina .Imana yarabishimiye nabo barayishimira

Download Book

    بسم الله الرحمن الرحيم

    IBYIZA N'AGACIRO K'ABASANGIRANGENDO

    فضل الصحابة النبي الله محمد صلى الله عليه و سلم

    BYATEGUWE MU KINYARWA NDA

    NA

    SHEIKH SIBOMANA MAHMUD

    IBYIZA N'AGACIRO K'ABASANGIRANGENDO B'INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI (IMANA IBISHIMIRE)

    UMUSANGIRANGENDO (ASWAHABA)

    UMUSANGIRANGENDO NI MUNTU KI?

    Umusangirangendo bisobanuye:

    Umuntu wese wabonye intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha)akayemera kandi agapfa akibishimangira

    Abasangirangendo b'intumwa y'imana muhamadi imana imuhe amahoro n'imigisha bubahaga intumwa kdi bakayikurikira mu bikorwa byose yakoraga kadni bari inyangamugayo mu mategeka y'imana n'imigenzo y'intumwa , bitangiye idini y'imana bafasha intumwa mukuyamamaza no kuyiteza imbere bakoreshe imitungo yabo ndetse n'imitima yabo.

    Ibigwi n'ibyiza by'abasangirangendo imana yabivuze cyane mu mirongo myinshi ya qor'an n'imvugo z'intumwa y'imana muhamadi imana imuhe amahoro n'imigisha zagiye zigaragaza agaciro kabo n'uburyo bagiye bitangira idini ya islam kubw'ibyo niyo mpamvu dusabwa kubakunda , kubishimira no kububaha tukabahesha agaciro no guhora tubasabira ibyiza ku MANA

    AGACIRO K'ABASANGIRANGENDO (SWAHABA )

    MURI QOR'AN

    Imana yavuze byinshi muri qor'an bigaragaza ibyiza n'agaciro k'abasangirangendo b'intumwa y'imana muhamadi mu idini ya islam ,muri byo IMANA iragira iti:

    Imana yaravuze iti: imana yishimiye abemeramana igihe buguhaga ukuboko no kugushyigikira muri munsi y'igiti kandi izi ibirimu mitima yabo(ko babikoze kubera gukunda imana n;intumwa yayo) maze ibamanurira ituze inabagororera intsinzi ya bugufi".

    Qor'an 48:18

    Uyu murongo wa qor'an wahishuwe ubwo abaswahaba bari bamaze guha akaboko ko gushyigikira intumwa y'imana muhamdi iri mu nsi giti, nibwo yahise awuhishurira atangaza kubishimira kubw'icyo gikorwa , uyu murongo uragaragaza uburyo IMANA yavuze ibigwi by' abasangirangendo kandi kuvugwa neza n'IMANA biba ari ubuhamya nyabwo kuko izi ibyihishe n'ibigaragara kandi ubwo yishimiye mu buzima bwe ntibishoboka ko yazapfa Atari umwemera kuko IMANA imwishimira azi neza iherezo rye ko azapfa akishimiwe n'IMANA kandi IMANA ntiyishimira abahakanyi n'abangizi.

    Umusangirangendo witwa ABU DJABIR mwene ABDULLAH (IMana ibishimire)yaravuze ati:icyo gihe twari abasangirangendo igihumbi na Magana ane

    Hadithi iri muri swahih al bukhariy 4154

    Intumwa y'imana (imana imuhe amahoro n'imigisha )yaravuze iti: kubera kubushake bw'imana nta numwe mu bampaye akaboko kwe mu nsi y'igiti uzajya mu muriro".

    Swahih al bukhariy hadith 2496

    Imam ibnu hazmiy yaravuze ati :abo allah yatubwiye ko yabishimiye ashingiye kubyo azi mu mitima yabo , akanabamanurira ituze nta numwe wemerewe kwifata cyangwa gushidikanya ku bunyangamugayo n'ukwemera kwabo"

    Ibi ubisanga mu gitabo cyitwa AL FASWLU FIL MILALI WA NIHALI I igice cya 4 umurongo wa 148

    Na none IMANA yaravuze iti:muhamadi ni intumwa y;imana n'abari kumwe nawe (abasangirangendo) ni inkazi ku bahakanyi barwanyaga idini bakagirirana impuhwe hagati yabo , ubasanga bunama (rukuu)bubama (sudjud) bagamije gushaka ibyiza by'imana no kwishimirwa nayo ,ikimenyesto cyabo kigaragara mu buranga bwabokubera kubama , ibyo nibyo bigwi byabo imana yabavuzeho mu gitabo cya tawurati naho ibigwi byabo imana yabivuzeho mu gitabo cya injirini nk'igiti (muhamadi) cyameze amashami n'imizi (abaswahaba)iragikomeza kirashinga maze gihagarara ku ruti rwacyo neza gishimisha abahinzi kubera ubwiza bwacyo abasangirangendo bakomeje intumwa y'imana maze irakomera mu kwamamaza idini y'imana ) ibyo imana yabikoze kugira ngo ibakoresha mu kurakaza abahakanyi".

    Qor'an 48:29

    Uyu murongo uragaragaza ko agaciro n'ubunyangamugayo bw'abasangirangendo (swahaba) b'intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha)katavuzwe muri qor'an gusa ahubwo ibyiza byabo byavuzwe no mu bitabo imana yahishuriye intumwa zabanjirije muhamadi bavugwamo ko bazaba barangwa n'ibi bigwi byavuzwe bivuze ko abakurikiye ziriya ntumwa bagasoma biriya bitabo bemeraga ko intumwa izaza nyuma ikagira abasangirangendo b'intumwa muhamadi bose nta n'umwe uvuyemo

    Soma igitabo cyitwa tafsir ibni kathiir ibisonauro by'uyu murongo.

    Muri iyi mirongo ivuzwe haruguru imana iragaragaza abayislamu bakiwye guhabwa mu minyago yafashwe ku rugamba

    Abo bayislamu barimo ibice bitatu bikurikira:

    1- Abakene b'abimukira bavuye imaka bajya I madina

    2- Abari ba kavukire b'imadina

    3- Ni abemeramana bazabaho nyuma y'ibyo bice aribo twe n'abandi , abo rero ni imana yabategetse gusabira no gukunda bariya bemeramana b'ibice bibiri byababanjirije mu kwemera kandi ibyo ni iby' abasangirangendo

    Naho abaje nyuma yabo , bategetswe kuvuga bati "nyagasani tubabarire ibyaha byacu unababarire abavandimwe bacu babandi batubanjirije mu kwemera kandi ntuzashyire mu mitima yacu urwango kuri babandi bemeye , nyagasani mana yaci ni wowe nyir'imbabazi nyir'impuhwe".

    Qor'an 59:10

    Uyu murongo uragaragaza ko umwemera wese ategetswe gukunda no gusabira abasangirangendo akanasaba imana ko imurinda urwango n'umutima mubi kuri bo'.

    Aicha imana imwishimire yaravuze ati: abantu bategetswe gusabira abasangirangendo b'intumwa muhamadi( imana imuhe amahoro n'imigisha) ahubwo barabatuka".

    Swahihi al muslim hadith ya 3022

    Mudjahidu yavuze ko ibnu abas yaravuze ati:ntimugatuke abasangirangendo b'intumwa y'imana muhamadi, ukuko imana yabishimiye anategeka kubasabira kandi azi neza ko bazakimbimbirana hagati yabo".

    Ibyo turabisanga mu gitabo cya min'hadju sunat igice cya 2 umurongo wa 14 fadha'il swahaba cya ahmadi.

    Imana yaravuze iti:ariko intumwa n'abemera hamwe nayo (abasangirangendo) bitangiye idina bakoresheje imitungo yabo na imitima yabo , abo nibo bafite ibyiza kandi nibo bazakiranuka , imana yabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi bazaribamo igihe cyose ,iyi ni intsinzi ihambaye".

    Qoran 9 :88-89

    Imana yaravuze iti: na babandi babaye aba mbere mu kuba abayislamu aribo ma muhadjirina (abimutse bava imaka bahungira I madina) n'aba answaru (abari batuye I madina) n'ababakurikiye mu byiza , imana yarabishimiye nabo barayishimira ,yabateguriye ijuru munsi yaryo hatembamo imigezi ,bazabamo igihe cyose iyo ni intsinziihambaye".

    Qor'an 9:10

    Mu gusoza mu kuri imirongo ya qor'an yagaragaje agaciro k'abasangirangendo ni myinshi ari iyavuzwe n'itavuzwe ndetse inagaragaza uburyo bishimiye imana nayo ikabishimira ibaha agaciro ndetse ikanabahesha mu biremwa byose yaremye ibyo byose birerekana icyubahiro gikomeye muri islam ,kubera ko batatswe n'imana ibazi kandi icyo imana ivuze niko kiba kiri bityo rero buri wese wemera imana n'intumwa yayo ategetswe kubakunda no kubishimira mu mutima we kandi ibyo nibyo biranga abemera mana bazaza nyuma y'abasagirangendo kuko imana yabategetse ko bagomba kubasabira no kwirinda kubagirira urwango.

    معلومات المادة باللغة العربية