×

IMISINGI Y’IDINI (Kinyarwanda)

Description

Kumenya ubuyislam n’inkingi zabwo Kumenya ukwemera n’inkingi zawo Kumenya ubugiraneza n’inkingi yayo

Download Book

IMISINGI Y'IDINI

مراتب الدين

ISHIMWE NIKUZO BIKWIRIYE IMANA YONYINE IFITE UBUBASHA KURI BURI KINTU CYOSE YAREMYE AMAHORO N'IMIGISHA BISAKARE KU INTUMWA YAYO MUHAMADI YO YOHEREJWE KU BANTU NGO IBAKURE MU MWIJIMA IBAGANISHA MU RUMURI NA WUNDI UZAYUBAHA IMANA IZAMUGORORERA IJURU RITEMBAMO AMATA N'UBUKI NA NONE UZAYIGOMEKAHO IBYICARO BYE NTA HANDI NI MUMURIRO UTAZIMA DUSABA IMANA KO YASHIMANGIRA IMITIMA YACU MU KUGENDERA KU MUYOBORO MWIZA TWAZANIWE NINTUMWA YACU

KANDI DUSABA KO AYO MAHORO YASAKARA KU BASANGIRA NGENDO B'INTUMWA BO BAMUFASHIJE GUSAKAZA INZIRA Y'UKURI NDETSE N'ABABAKURIKIYE BAKAGENDERA KURI QOR'ANI NA SUNAT KUGERA KUMUNSI WIMPERUKA.

BAVANDIMWE DUHUJE UKWIZERA N'UKWEMERA…., IMANA YARATUREMYE NA NYUMA YO KUTUREMA NTIYADUTERERANA , AHUBWO YAKWOHEREREJE INTUMWA KUGIRA NGO ZIDUSOBANURIRE IBYO ZAHISHURIWE BITURUTSE KU MANA KUBWIBYO RERO TUGOMBA GUSOBANUKIRWA NEZA IMPAMVU NYAMUKURU YATUMYE TUREMWA NDETSE BIKABA INTANDARO YO KOHEREZA INTUMWA HANO KU ISI.

NTA KINDI KWARI UKUGIRA NGO TURUSHEHO GUSOBANUKIRWA NEZA IBYO IMANA IDUSHAKAHO.

IMANA IRAGIRA ITI : (وما خلقت الجن والإنس إلا ليعبدون)قال تعالى :

" NTA KINDI NAREMEYE AMADJINI N'ABANTU URETSE KUNGARAGIRA " (IBADA)

NKABA NIFUJE KO TUREBERA HAMWE IBINTU 3 BY'INGENZI UMUSLAM AKWIYE KUMENYA :

1- KUMENYE UBUSLAM (معرفة الإسلام)

2- KUMENYA UKWEMERAمعرفة الإيمان) )

3- KUMENYA UBUGIRANEZAمعرفة الاحسان) )

HADITHI YATURUTSE KWA OMAR MWENE

KHATWAB( IMANA IMWISHIMIRE) YARAVUZE ATI :UBWO TWARI TWICAYE KU NTUMWA YIMANA (IMANA IMUHE AMAHORO N'UMUGISHA )UMUNSI UMWE TWAGIYE KUBONA TUBONA DUTUNGUTSWEMO N'UMUGABO WARI WAMBAYE IMYENDA YERERANA ,AFITE IMISATSI YIRABURA CYANE ,ATAGARAGARWAHO NA KIMWE MU BIMENYETSO BY'URUGENDO KANDI MURI TWE NTA NUMWE WARI UMUZI , ARAZA KUGERA UBWO YICAYE KU NTUMWA Y'IMANA (IIAU) ,YIGIZA AMAVI YE KU MAVI Y'INTUMWA Y'IMANA( IIAU) ASHYIRA IBIGANZA BYE KU BIBERO BY'INTUMWA Y'IMANA ARANGIJE ARAMUBWIRA ATI :

YEWE MUHAMADI ,MBWIRA KU BYEREKEYE UBUISLAM. INTUMWA IRAVUGA ITI:UBUSLAM NI UKO WAHAMYA KO NTA YINDI MANA IRIHO IKWIYE GUSENGWA URETSE IMANA IMWE RUKUMBI, UKANAHAMYA KO MUHAMADI ARI INTUMWA Y'IMANA .

UGAHAGARIKA AMASENGESHO

UGATANGA AMATURO

UGASIBA UKWEZI KWA RAMADHANI

UKANAKORA UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU UBISHOBOYE.

ARAGIRA ATI :UVUZE UKURI.TWATANGAJWE N'IBYO YABAZAGA YARANGIZA AKEMEZA UKURI KW' IBYAVUZWE, ARAVUGA ATI :NGAHO MBWIRA KU UKWEMERA.(IMAAN)

INTUMWA IRAVUGA ITI :

NUKO WAKWEMERA IMANA

UKEMERA INTUMWA ZAYO

UKEMERA ABAMALAYIKA BAYO

UKEMERA IBITABO BYAYO

UKEMERA UMUNSI W'IMPERUKA

UKEMERA KO IKIBI N'IKIZA BIGENWA N'IMANA .

UMUGABO ATI : UVUZE UKURI

ARONGERA ARAMUBAZA ATI :MBWIRA NA NONE KUBUGIRANEZA (IH'SAN)

INTUMWA ITI:NUKO WASENGA IMANA NKAHO UYIBONA , KABONE NUBWO WABA UTAYIBONA UKAMENYA KO YO IKUREBA .

NA NONE ATI : MBWIRA KU MPERUKA.

INTUMWA ITI: NTABWO UBAZWA KU MPERUKA ARIWE WAMENYA CYANE KURUSHA UBAJIJE. ATI : MBWIRA NONEHO KU BIMENYETSO BYIMPERUKA, INTUMWA ITI :IGIHE UZABONA ABAJAKAZI BABYARANA NABA SHEBUJA, UKABONA ABATARAMBARAGA INKWETO BARI ABAKENE CYANE, BARI ABASHUMBA BARAGIRA IHENE BARUSHANWA MU KUBAKA AMAZU YUBAHITSE (MAREMARE),NYUMA YUKO UMUGABO AMAZE KUGENDA, INTUMWA Y'IMANA YAMAZE AKANYA GATO IRAVUGA ITI : YEWE OMAR ESE WAMENYE UWABAZAGA ? NDAVUGA NTI : IMANA N'INTUMWA YAYO NIBO BAMUZI. INTUMWA IRAVUGA ITI :MU BYUKURI WE YARI DJIBRIL YARI YAJE KUBIGISHA IDINI YANYU.

HADITHI YAKIRIWE NA MUSLIM.

BAVANDIMWE DUKURIKIJE IYI MVUGO Y'INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA TURASANGAMO INYUNGU NYINSHI CYANE, MURIZO TURASANGAMO IMISINGI IDINI ISHINGIYEHO ARIYO:

1- INKINGI ZA ISLAM

2- INKINGI Z'UKWEMERA

3- INKINGI YU BUGIRANEZA

INKINGI Z'UBUYISLAMU

IMANA IRAGIRA ITI :"

)إن الدين عند الله الإسلام ) ال عمران أية 18

MU BYUKURI IDINI YUKURI IMBERE YA ALLAH NI ISLAM "

و عن أبي عبد الرحمن عبد الله بن عمر بن عبد الخطاب رضي الله عنهما قال: سمعت النبي صلى الله عليه و سلم يقول : " بني الإسلام على خمس شهادة أن لا إله إلا الله , وأن محمداً رسول الله، و إقام الصلاة , وإيتاء الزكاة، والحج، وصوم رمضان "متفق عليه

NA HADITH YATURUTSE KURI ABI ABDI RAHMAN MWENE ABDI LLAH MWENE OMAR MWENE KHATWABI (IMANA IBISHIMIRE) ARAGIRA ATI: NUMVISE INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI (IIAU) IVUGA ITI : UBWISLAMU BWUBAKIYE KU NKINGI ESHANU:

1 GUHAMYA KO NTA YINDI MANA IKWIYE GUSENGWA MUKURI URETSE IMANA IMWE RUKUMBI

NO GUHAMYA KO MUHAMADI ARI INTUMWA YAYO.

2- GUHAGARIKA AMASENGE.

3- GUTANGA AMATURO.

4-GUKORA UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU (I MAAKA).

5-GUSIBA UKWEZI KWA RAMADHANI.

INKINGI Z'UKWEMERA :

قال تعالى :( آمن الرسول بما أنزل إليه من ربه والمؤمنون كل آمن بالله وملائكته وكتبه ورسله لا نفرق بين أحد من رسله) البقرة- أية 285

IMANA IRAGIRA ITI :

INTUMWA YEMEYE IBYO YAMANURIWE BIVUYE KUMUREMYI WE HAMWE N'ABEMERA MANA BOSE BEMEYE IMANA N'ABAMALAYIKA N'IBITABO BYAYO N'INTUMWA ZAYO N'UMUNSI W'IMPERUKA, NTIDUTANDUKANA NIMWE MURI BURI NTUMWA ZOSE"

أركان الإيمان ستة : الإيمان بالله ، وملائكته، وكتبه، ورسله، واليوم الآخر، والإيمان بالقدر خيره وشره

KWEMERA IMANA .

KWEMERA ABAMALAYIKA BAYO

KWEMERA IBITABO BYAYO.

KWEMERA INTUMWA ZAYO.

KWEMERA UMUNSI W'IMPERUKA.

KWEMERA IGENO RY'IKIZA N'IKIBI BIGENWA N'IMANA.

INKINGI Y'UBUGIRANEZA ARIYO:

NI UGUSENGA IMANA NKAHO UYIBONA , KABONE NUBWO WABA UTAYIBONA YO IRAKUREBA.

· GUSHISHIKARA MU GUSHAKA UBUMENYI DUFATA URUGERO RWIZA KU BASANGIRAGENDO (ASWAHABA)

· GUHAMYA UBIKUYE KU MUTIMA UKANABIVUGISHA URURIMI KO NTA YINDI MANA IKWIYE KUGARAGIRWA URETSE ALLAH WENYINE.

· GUHAMYA KO MUHAMADI ARI INTUMWA Y'IMANA N'UMUGARAGU WAYO AKABA ARIWE WASOZEREJE INTUMWA N'ABAHANUZI ,UKEMERA IBYO YAHISHURIWE MURI QOR'AN N'IMIGENZO YE .

· KWEMERA NO GUKUNDA ABASANGIRANGENDO BE.

· GUHAGARIKA AMASEMGESHO ATANU (5) NDETSE N'IMIGEREKA (SUNA).

· GUTANGA AMATURO MUBYO ALLAH YAGUHAYE UZIRIKANA KO MU MITUNGO UTUNZE HARIMO IGENO RY'ABATISHOBOYE. IYO MITUNGO NI :

(a) DHAHABU

(b) FEDHA

(c) IMYAKA YEZE( IBIHINGWA)

(d) IBYAVUYE MU BUCURUZI ( AMAFARANGA)

N'IBINDI……….

· GUSIBA UKWEZI KWA RAMADHANI WIGOMWA IBYO KURYA NO KUNYWA KUVA MUGITONDO KUGERA IZUBA RIRENZE, IBYO BYOSE UKABIKORA UGAMBIRIYE KWIYEGEREZA IMANA.

· GUKORA UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU( I MAAKA) UMUGAMBI WAWE ARI UKUGARAGIRA ALLAH NO KUZUZA INKINGI Y'UBUSLAM.

KWEMERA IMANA KUGIZWE N'IBINTU 4:

i) KWEMERA UKUBAHO KWA ALLAH KUBERA KO UHAKANA KO ALLAH ABAHO UWO SI UMWEMERA.

ii) KWEMERA NO GUHARIRA IMANA YONYINE YIHAGIJE KURI BURI KINTU CYOSE ,MU KUREMA, MU BWAMI NDETSE NO MU KUGENZURA MURI BYOSE.

iii) KWEMERA KO IMANA ARIYO YIHARIYE IBIKORWA BY'ABAGARAGU BAYO. NK'AMASENGESHO,GUTANGA IBITAMBO , N'IBINDI…….

iv) KWEMERA KO ALLAH ARIWE WIHARIYE IBISINGIZO BYAYO.

KWEMERA ABAMALAYIKA

1) UKEMERA KO ABAMARAYIKA ARI IBIREMWA BY'IMANA BAKORA IBYO IMANA YABATEGETSE BADASHOBORA KUYISUZUGURA KANDI KO IMANA YABASHINZE IMIRIMO ITANDUKANYE MURI BO:

2) HARI USHINZWE KOHEREREZA INTUMWA UBUTUMWA( DJIBRIIL)

3) USHINZWE KUGWISHA IMVURA KU ITEGEKO RY'IMANA( MIKA-IL)

4) USHINZWE KUZAVUZA IMANDA KUMUNSI W'IMPERUKA (ISRAFIIL)

5) ABASHINZWE KWANDIKA IBIKORWA MWENE ADAMU AKORA BURI MUNSI (MUNKAR WA NAKIIR)

6) ABASHINZWE KUBAZA IBIBAZO UWAPFUYE MU MVA

7) ABASHINZWE KUZAHURA N'ABEMERAMANA KUMUNSI W'IMPERUKA

8) ABASHINZWE GUHA INDAMUTSO ABANTU BAZASHYIRWA MU IJURU

N'ABANDI BAMARAYIKA BENSHI…………

KWEMERA IBITABO BYAYO

KWEMERA IBITABO BYOSE IMANA YAHISHURIYE INTUMWA ZAYO N'ABAHANUZI NKA :

TAURATU YAHISHURIWE MUSSA

INJIRI YAHISHURIWE ISSA

ZABURI YAHISHURIWE DAWUDI

SUHUFU YAHISHURIWE MUSSA

NO KWEMERA IGITABO CYAHISHURIWE IBINDI BYISE ARICYO QOR'AN YAHISHURIWE INTUMWA Y'IAMANA MUHAMDI (IIAU) IKABA IKUBIYEMO IBITABO BYOSE BYAYIBANJIRIJE.

KWEMERA INTUMWA

NI UKWEMERA KO IMANA YOHEREJE INTUMWA KU BIREMWA BYAYO KUGIRA NGO ZIBEREKE UMURONGO N'INZIRA IZABAGEZA KU MANA IBYO BIKAZATUMA NTA MUNTU UZAGIRA URWITWAZO KU MUNSI W'IMPERUKA KO ATAMENYE IMANA .

INTUMWA YOHEREJWE BWA MBERE NI :

NUHU (IMANA IMWISHIMIRE)

NYUMA YO KOHEREZA INTUMWA NUHU ,IMANA YOHEREJE INTUMWA NYINSHI NDETSE N'ABAHANUZI MURIBO :

IBRAHIM (ABURAHAM)

MUSA (MOSE)

ISSA (YESU)

UWABASOZEREJE N'INTUMWA Y'IMANA MUHAMADIGIZE UMUHEREREZI WA ZOSE AKABA NTA YINDI NTUMWA IZAZA NYUMA YE (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA)

KWEMERA UMUNSI WIMPERUKA

UKEMERA KO UZABAHO ,ABANTU BAGAKURWA MU MVA ZABO BAGAHAGARIKWA IMBERE Y'IMANA BAKABARURIRWA IBIKORWA BYABO UWAKOZE NEZA AKAJYA MU IJURU UWAKOZE NABI AKAJYA MU MURIRO DUSABA ALLAH KO YAWUTURINDA.

KWEMERA KO IKIZA N'IKIBI BIGENWA NI MANA

NI UKWEMERA KO IMANA YAGENYE IBINTU BYOSE , INASHYIRAHO IBIREMWA ,UKANEMERA KO IMANA IZI IBIKORWA BY'ABAGARAGU BAYO MBERE Y'UKO IBAREMA ,IKABA YARANABYANDITSE KU KIBAHO KIRINZWE

UKEMERA KO IMANA IZI BURI KINTU CYOSE IKABA IZI IBYIHISHE N'IBIGARAGARA NTIYIBAGIRWA BURI KINTU AGIFITEHO UBUSHOBOZI N'UBUBASHA.

IKIBA KU ISI CYOSE ARI KU BUSHAKE BW'IMANA NTA NA KIMWE GISHOBORA KUVA MU BUSHAKE BY'IMANA NA RIMWE KUBW'IBYO ICYO IMANA YASHATSE KIRABA KDI ICYO ITASHATSE NTIKIBA.

(و خلق كل شيء فقدره تقديرا) الفرقان- أية 2 : قال تعالى"

معلومات المادة باللغة العربية