Description
INTUMWA Y'IDINI RYA ISILAMU MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).
Autres traductions 61
Ku izina rya Allah,Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Incamake y'ibyerekeye Intumwa ya Isilamu Muhamadi(Imana imuhe amahoro n'imigisha). Ndagaragazamo izina rye, inkomoko ye, igihugu cye, kurongora kwe, ubutumwa bwe ndetse n'ibyo yahamagariraga abantu, na bimwe mu bimenyetso by'ubutumwa bwe, amategeko yazanye ndetse n'uburyo abanzi bayo bayifashe.
Intumwa ya IsIlamu ni Muhamadi mwene Abdillah mwene Abdul Mutwalib mwene Hashim bakomoka ku rubyaro rwa Ismail mwene Ibrahimu (Amahoro ya Allah) ababeho. Ubwo Intumwa y'Imana Ibrahim (Allah amuhundagazeho amahoro) yari avuye mu gihugu cya Shami ageze i Maka ari kumwe n'umugore we Hadjar ndetse n'umuhungu we Ismail akiri uruhinja ruri mu ngobyi, maze abatuza bombi i Maka ku bw'itegeko rya Allah Nyagasani usumba byose, ubwo umusore yari amaze kuba ingimbi, Ibrahim yaje i Maka, maze afatanyije n'umuhungu we Ismail (Amahoro ya Allah abasakareho bombi) bubaka Ingoro ya Al Kaabat ari yo ngoro ntagatifu, maze abantu baza kuyoboka iyo nzu bayiturira ari benshi. Kuva ubwo Maka iba ibaye ihuriro ry'abagaragira Allah we Murezi w'ibiremwa byose, baje gukora umutambagiro mutagatifu. Abantu bakomeza kugaragira Allah wenyine bagendeye ku mugenzo mwiza bakomora kuri Ibrahim (amahoro ya Allah amusakareho) ibinyejana byinshi. Nyuma nibwo haje kubamo gutana no guca ukubiri n'uwo muyoboro, maze ikigobe cy'abarabu kiba nk'uko no mu bindi bihugu bigikikije byagaragaragamo ibangikanyamana, nko gusenga ibigirwamana, no gushyingura abana b'abakobwa bakiri bazima, no guhuguza abagore, kuvuga ibinyoma, kunywa inzoga, no gukora ibindi bikorwa by'urukozasoni, no kurya umutungo w'imfubyi, ndetse no kurya indonke (Riba)! Aha hantu rero, no muri ibyo bihe, nibwo Intumwa ya Isilamu Muhamadi mwene Abdillah yavutse akomotse mu rubyaro rwa Ismail mwene Ibrahimu, (amahoro ya Allah ababeho), mu mwaka wa 571 nyuma ya Yesu. Ise yapfuye mbere y'ivuka rye (ivuka rya Muhamadi), na nyina aza gupfa ubwo yari afite imyaka itandatu, maze se wabo Abu Twalib aba ari bwo amufata ngo amurere. Yakuze ari imfubyi, ari umukene, kandi yaranzwe no kurya no gutungwa n'ibyo yavunikiye.
Ubwo yari agejeje imyaka makumyabiri n'itanu y'amavuko, yashakanye n'umwe mu bagore b'i Maka, Khadija mwene Khuwaylid (Imana imwishimire), maze babyarana abakobwa bane n'abahungu babiri. Abahungu babo bapfuye bakiri bato. Yabaniraga umugore we n'umuryango we mu bworoherane n'urukundo.Niyo mpamvu umugore we Khadidja yamukunze cyane, n'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iramukunda, kugeza ubwo atigeze yibagirwa umugore we na nyuma y'urupfu rwe imyaka myinshi. Yajyaga abaga ihene akayigabanya abari inshuti z'umugore we Khadidja (Allah amwishimire), mu rwego rwo kuzirikana ubwo bucuti, no kumwitura urwo rukundo yamugaragarije, ndetse no kuzirikana urwo rukundo.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaranzwe n'imico ihebuje kuva Allah akimurema. Abantu be bamwitaga umunyakuri w'umwizerwa. Kandi yajyaga yifatanya nabo mu mirimo ihambaye, akarakazwa n'ibyo bakora by'ibangikanyamana, ntiyifatanye nabo.
Ubwo yari agejeje imyaka mirongo ine, ari i Maka, Allah yamuhisemo ngo abe Intumwa, maze Malayika Djibril (amahoro abe kuri we) amuzanira isura ya mbere yahishuwe muri Qur'an, aho Allah Nyir'ubutagatifu agira ati: Soma ku izina rya Nyagasan wawe waremye (ibiriho byose), (1) Yaremye umuntu mu rusoro rw'amaraso, (2) Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyir'ubuntu uhebuje, (3) We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu, (4) Yigishije umuntu ibyo atari azi, (5) [Al Alaq: 1-5] NIbwo yaje ku mugore we Khadidja (Imana imwishimire) ahinda umushyitsi, amubwira ibyamubayeho, maze umugore we aramuturisha, amujyana kwa mubyara we Waraqat mwene Nawufal, wari umukirisitu ariko akaba yari yarasomye Tawurati ndetse n'Ivanjili, maze Khadidjar aramubwira ati: Mubyara wanjye, nyumvira ibyo umwana w'umuvandimwe wawe ari kuvuga, Waraqat aramubwira ati: Yewe mwana w'umuvandimwe wanjye! Mbwira ibyo wabonye? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutekerereza ibyo yabonye, maze Waraqat aramubwira ati: Uyu ni umumalayika (Malayika Jibril) wajyaga azanira ubutumwa Musa! Iyo nari kuzaba nkiriho ubwo abantu bawe bazaba bakumenesha! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ese bazamenesha?" Waraqat aramusubiza ati: "Cyane rwose! Kubera ko nta muntu n'umwe wazanye nk'ibyo uzanye usibye ko wagirirwaga urwango! Ariko icyo gihe nimba nkiriho nzakurwanirira kandi nanagutabare uko nshoboye kose.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikiri i Makat yakomeje kwakira ubutumwa no guhishurirwa Qur'an, izanywe na Malayika Jibril (amahoro abe kuri we) ayikuye kwa Nyagasani w'ibiremwa byose, nk'uko yamuzaniraga ibisobanuro by'ubu butumwa ku burebure.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakomeje guhamagarira abantu bayo kuyoboka ubuyisilamu, ariko abantu bayo bayitera utwatsi, banayigirira urwango, ndetse baranayirwanya kugira ngo ireke kubagezaho ubutumwa, kugeza n'ubwo bayihitishijemo kuyiha imitungo, ubwami, ariko ibyo byose irabyanga. Ndetse banayibwiye nk'ibyo ibikomerezwa byo mu bantu izindi ntumwa zamubanjirije zoherejweho byazibwiraga, bamwita umupfumu, umubeshyi, umuhimbyi, banamubuza amahoro bamutera ibikomere ku mubiri we wubahitse, banatoteza abayoboke be. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagumye i Maka ikomeza guhamagarira abantu kugaragira Imana imwe, ndetse ikerekeza mu materaniro y'abaje mu mutambagiro mutagatifu, no mu masoko yateraniragamo abarabu, ikabahamagarira kuyoboka Isilamu. Ntiyigeze irarikira imitungo cyangwa ubuyobozi, nta n'ubwo yigeze itera ubwoba abantu ikoresheje inkota, kubera ko itari umutware cyangwa se ngo ibe umwami. Yanategeye abarabu mu ntangiriro z'ivugabutumwa ryayo ko bazana ibimeze nka QUr'ani ihambaye yahishuriwe, ikomeza no kubitegera abanzi bayo, abayemera barayemera mu basangirangendo beza bayo (Imana ibishimire bose). Ikiri i Maka kandi, Allah yayihaye igitangaza gihambaye, ari cyo rugendo yakoze yerekeza i Yerusalemu (Baytul Maqdis), aho yazamuwe mu ijuru. Bisanzwe binazwi kandi ko Intumwa Allah yazamuye mu ijuru ari Intumwa Eliya n(Il'yaas) ndetse n'Intumwa Mesiya (Yesu amahoro abe kuri bo) nk'uko bivugwa n'abayisilamu ndetse n'abakirisitu. Aho mu ijuru niho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaherewe na Allah itegeko ryo gusali, ari ryo tegeko ry'iswala eshanu abayisilamu basali ku munsi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikiri i Maka kandi, yahawe ikindi gitangaza gihebuje ari cyo cyo gucikamo kabiri kw'ukwezi kugeza ubwo n'ababangikanyamana ubwabo babyiboneye.
Abahakanyi bo mu bwoko bw'abakurayishi bakoze ibishoboka byose ngo bakumire Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu murimo wayo w'ivugabutumwa; bakajije umurego mu kuyigambanira no kuyisebya, bakomeza no kuyisaba ibitangaza, ndetse banifashisha abayahudi kugira ngo babahe izindi gihamya n'impamvu zibafasha gukomeza kujya impaka n'Intumwa y'Imana no gukumira abantu ngo ntibakomeze kuyigana.
Ubwo abahakanyi b'abakurayishi bakomezaga gutoteza abemeramana, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabahaye uburenganzira bwo kwimukira ahitwa Habasha (muri Etiyopiya y'ubu), maze irababwira iti: "Muzasangayo umwami w'umutabera, nta n'umwe ujya ahuguzwa iwe. Uwo mwami yari umukirisitu. Nibwo muri abo bayisilamu himutsemo amatsinda abiri muri bo yimukira i Habasha. Ubwo bageraga yo, babwiye umwami Najashi idini Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje kubigisha; nibwo yahise yemera ubuyisilamu maze aravuga ati: "Ndahiye ku izina rya Allah ko ibi mumbwiye n'ibyo Mussa yazanye byose bikomoka ku isoko imwe! Ariko abantu b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bakomeje kuyitoteza yo n'abasangirangendo bayo.
Mu bamwemeye muri icyo gihe cy'umutambagiro mutagatifu, harimo itsinda ry'abari bavuye i Madina, bamuha igihango cyo kuba abayisilamu ndetse bakanamurengera ubwo azaba yimukiye mu mujyi wabo wa Madina. Icyo gihe umujyi wabo witwaga Yathrib; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatangiye guha uburenganzira abayisilamu bari basigaye i Maka bwo kwimukira i Madina, nuko batangira kwimukirayo, maze ubuyisilamu busakara muri uwo mujyi, kugeza ubwo nta nzu n'imwe yasigaye itagezemo ubuyisilamu.
Nyuma y'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imaze imyaka cumi n'itatu i Madina ihamagarira abantu kugaragira Allah wenyine, Allah yamuhaye uburenganzira bwo kwimukira i Madina, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yimukirayo ikomerezayo ivugabutumwa ryayo, ari bwo n'amategeko yatangiye kumumanukira bucye bucye, atangira no koherereza intumwa n'inzandiko abami n'abakuru b'amoko. Mu bo yoherereje harimo: Umwami wa Roma, uwa Perisi, n'uwa Misiri.
Rimwe i Madina haje kuba ubwirakabiri bw'izuba, abantu barakangarana bihurirana n'urupfu rw'umwana w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imisha) witwaga Ibrahim maze abantu baravuga bati: "Ubu bwirakabiri bwabaye kubera urupfu rwa Ibrahim", maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imisha) iravuga iti: "Ubwirakabiri bwaba ubw'izuba cyangwa ubw'ukwezi ntibubaho kubera urupfu cyangwa ubuzima by'uwo ari we wese, ahubwo ni kimwe mu bimenyetso bya Allah ikoresha itera ubwoba abagaragu be (kugira ngo bamugarukire), Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iza kuba ari umubeshyi, w'umuhimbyi, yari kwihutira gutera ubwoba abantu akababeshya ko habayeho ubwirakabiri bw'izuba kubera urupfu rw'umwana we; maze akababaza ati: ubwo murumva bizagenda bite kubatanyemera?"
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) Nyagasani we yamutatse amuha imico ihebuje, ndetse anabivuga muri aya magambo: (Kandi mu by'ukuri wowe (Muhamadi) ufite imico ihambaye) [Surat Al Qalam: 4] Bityo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaranzwe na buri kintu cyiza nko kuba umunyakuri, inyangamugayo, kugira umurava, ubutwari, ubutabera n'ubudahemuka kugeza ubwo byayirangaga no ku bayirwanya. Yanaranzwe kandi no kugira ubuntu, igakunda gufasha abakene, abatishoboye, abapfakazi, ndetse n'abandi bose bababaye. Yanashishikariraga ku bayobora, no kubagirira impuhwe, no kubicishaho bugufi, kugeza ubwo habaga haza umuntu uturutse kure aje gushaka Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akayibaza abasangirangendo bayo, kandi iri kumwe nabo ariko ntayimenye, maze akabaza ati: "Muhamadi ni inde muri mwe?"
Imibereho y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ikimenyetso cy'ubutungane bwayo ndetse n'icyubahiro cyayo mu mikoranire yayo n'abantu bose, baba abanzi, inshuti, aba hafi, aba kure, abakuru, abato, abagabo n'abagore, ndetse n'inyamaswa n'inyoni.
Ubwo Allah yamwuzurizaga idini, ndetse n'Intumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igasohoza ubutumwa mu buryo bwuzuye, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje gupfa igejeje imyaka mirongo itandatu n'itatu; muri yo hari mo mirongo ine yamaze itarahabwa ubutumwa na makumyabiri n'itatu yamaze ari Intumwa ndetse n'umuhanuzi. Yashyinguwe mu mujyi wayitiriwe wa Madina, ntiyasiga umutungo cyangwa se n'ibindi byazungurwa, usebye indogobe yayo yera yajyaga igendaho, n'umurimo yasize uwutanze nk'ituro ku bari ku rugendo.
Umubare w'abinjiye idini rya Isilamu, bakanayemera kandi bakanamukurikira wari umubare munini. Ndetse yanakoranye n'abasangirangendo bayo barenga ibihumbi ijana umutambagiro mutagatifu wayo wa nyuma. Ibyo byabaye mbere y'amezi atatu ngo isubire ku muremyi wayo. Ubu bukaba bwari bumwe mu buryo bwo kubungabunga no gukwirakwiza idini rye ngo rigere ku bantu benshi. Abasangirangendo bayo kandi yari yaratoje barangwaga n'indangagaciro n'amahame bya Kisilamu bari mu basangirangendo beza barangwaga n'ubutabera, no kutararikira iby'isi, no gutinya Imana, ndetse n'ubunyangamugayo, no kwitanga kubera iri dini rihambaye bari baremeye.
Abazaga ku isonga mu basangirangendo bayo (Imana ibishimire bose) mu kwemera, mu bumenyi no mu kubushyria mu bikorwa, ndetse no kubikora kuebra Allah, no kwemera badashidikanya, no kwitanga, n'ubutwari n'umurava, no kugira ubuntu ni aba bakurikira: Abu Bakr A-Swiddiq, Umar mwene Al-Khatwab, Uthman mwene Afan, na Ally mwene Abi Twalib (Imana ibishimire). Aba bakaba bari mu ba mbere bamwemeye baranamwizera, ndetse ni nabo bayisimbuye ku buyobozi nyuma y'urupfu rwayo, ni nabo bari bafashe ibendera ry'ubuyisilamu nyuma ye, ariko nta na kimwe mu mwihariko w'ubuhanuzi bari bafite, nta n'ubwo bari bafite ikintu kihariye barushije abandi basangirangendo (Imana ibishimire bose).
Allah yarinze igitabo cye cyahishuriwe Intumwa ye Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'imigenzo yayo, imvugo zayo, ibikorwa byayo, mu rurimi rwayo yavugaga; bityo mu mateka yose nta mibereho y'umuntu yigeze ibungabungwa neza, nk'imibereho y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), si n'ibyo gusa ahubwo n'uburyo yaryamaga, yaryaga, yanywaga, yasekaga, byose biranditse. Ni gute Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaniye abantu bo mu rugo rwayo? Ibyaranze Intumwa byose biranditse mu mateka y'ubuzima bwayo, bityo yari Intumwa ari ko ikaba n'umuntu, nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso biranga Imana byayiranze, ndetse nta n'ubushobozi yo ubwayo yari ifite bwo kuba hari icyo yakimarira ku bwayo cyangwa ngo igire ibyago yateza.
Allah yohereje Muhamadi (amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri we) nyuma y'uko ibangikanyamana, ubuhakanyi n'ubujiji byari bimaze gukwira impande zose z'isi, icyo gihe ku isi yose nta n'umwe wagaragiraga Allah atamubangikanya wari uhari, usibye bacye cyane basigaye mu bahawe igitabo (abayahudi n'abakirisitu). Aha niho Allah yohereje Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) amugira uwasozereje intumwa n'abahanuzi, amuha n'umuyoboro ndetse n'idini ry'ukuri ngo aryigishe abantu bose, kugira ngo risimbure amadini yose, no kugira ngo akure abantu mu mwijima w'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ndetse n'ubujiji abaganisha mu rumuri rwo kwemera Imana imwe, kandi ubutumwe bwe bwuzuriza ubutumwa bw'abandi bahanuzi bamubanjirije (amahoro ya Allah ababeho).
Yanahamagariye abantu ibyo izindi ntumwa n'abahanuzi (amahoro ya Allah ababeho) abo bahanuzi ni nka: Nuhu, Ibrahim, Mussa, Sulayman (Salomon), Daud na Yesu (amahoro ya Allah abe kuri bo) bahamagariye abantu ari byo; kwemera ko Allah ari we Muremyi, Utanga amafunguro, Utanga ubuzima akanabwambura, Umwami w'abami, ko ari na we mugenga wa buri icyo ari cyo cyose, akaba ari we Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi. Kandi ko Allah ari we Muremyi wa buri kintu cyose kiriho mu byo tubona no mu byo tutabona, kandi ko ibindi byose bitari Allah ni ibiremwa.
Yahamagariye kandi abantu kugaragira Allah wenyine no kureka kugaragira ibindi byose bitari we, yanagaragaje mu buryo bugaragara kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu ari umwe ntawe abangikanye nawe mu kugaragirwa kwe, mu bwami bwe, mu kurema kwe, no mu kugenga kwe. Anagaragaza ko Allah atabyaye kandi atabyawe kandi ntawe bahwanye nta n'uwo agereranywa nawe, kandi ntajya agaragarira mu kindi kintu cyangwa ngo yihindure mu kindi.
Yahamagariye abantu kandi kwemera ibitabo by'Imana nk'ibitabo bya Ibrahim na Mussa (amahoro n'imigisha bibe kuri bo), nka Tawurati, Zaburi ndetse n'Ivanjili. Yahamagariye kandi kwemera Intumwa zose (amahoro n'imigisha bibe kuri zo), ndetse anagaragaza ko umuntu wese uhakanye umwe muri izi ntumwa n'abahanuzi aba ahakanye abahanuzi bose.
Yanahaye abantu bose inkuru nziza y'uko bafite impuhwe za Allah, kandi ko Allah ari we wenyine wishingiye kubaha ibyo bakeneye ku isi, kandi ko ari Nyagasani Nyir'impuhwe, ndetse ko ari we wenyine uzacira urubanza ibiremwa bye byose nyuma yo kubizura bivuye mu mva, kandi ko ari we uzahemba abemeramana kubera ibikorwa byabo byiza bakoze byikubye inshuro cumi, naho ibibi izabibahanira uko bingana, ndetse kandi bazagira umunezero uhoraho ku munsi w'imperuka, kandi uzahakana akanakora igikorwa kibi azagihanirwa hano ku isi no ku munsi w'imperuka.
Intumwa y'Imana Muhamad (amahoro y'Imana n'imigisha bibe kuri we) mu kwigisha ubutumwa bwe, ntiyigeze ashyira imbere ubwoko bwe cyangwa igihugu cye, ntiyanishyize imbere we ubwe, ahubwo hari n'amazina y'abahanuzi nka Nuhu (Nowa), Ibrahim, Mussa na Yesu (Imana ibahundagazeho amahoro) yagarutsweho kenshi muri Qur'ani kurusha uko izina rye ryavuzwe, nta n'ubwo izina rya nyina umubyara cyangwa se izina ry'umwe mu bagore be ryigeze rivugwa muri Qur'ani Ntagatifu mu gihe izina rya nyina wa Mussa ryavuzwemo inshuro irenze imwe ndetse n'izina rya nyina wa Yesu Mariya rivugwamo inshuro mirongo itatu n'eshanu.
Intumwa y'Imana Muhamadi (amahoro y'Imana n'imigisha bibe kuri we) kandi yari intungane ku buryo ntacyo yakoraga kinyuranyije n'amategeko, n'inyurabwenge, cyangwa se n'imico myiza; kubera ko abahanuzi bose (amahoro y'Imana abe kuri bo) bari intungane mu butumwa bigisha bwaturutse kwa Allah, no kubera ko bategetswe kwigisha abantu amategeko ya Allah, kandi abahanuzi nta na kimwe mu biri mu mwihariko wa Allah cyabarangaga, ahubwo bari abantu nk'abandi bose usibye ko Allah yabahishuriraga ubutumwa bagomba gusohoza.
No mu bimenyetso bihambaye bigaragaza ko ubutumwa bw'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bwari ubutumwa buturutse kwa Allah nuko kugira n'uyu munsi bugihari nk'uko bwari bumeze ikiriho, bukaba bukurikirwa n'abayisilamu barenga miliyari z'abatuye isi, bashyira mu bikorwa amategeko yabategetse nk'iswala, gutanga Zakat, igisibo, n'umutambagito ndetse n'andi mategeko uko yakabaye ntacyo bahinduyeho cyangwa se ngo bagorekeho.
Allah ashyigikiza abahanuzi be ibimenyetso bihamya ubuhanuzi bwabo, ndetse akanabashyigikiza ibitangaza bihamya ukuri kw'ubutumwa bwabo. Allah yahaye buri muhanuzi we ibitangaza n'ibimenyetso bihagije ko abantu bakwiye kubyemera. N'ibitangaza bihambaye kuruta ibindi Intumwa n'Abahanuzi be yabahaye ni ibitangaza byahawe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), kuko yamuhaye iyi Qur'an Ntagatifu, ikaba ari igitangaza gihoraho kizageza ku munsi w'imperuka, nk'uko yamushyigikije ibindi bitangaza bihambaye. N'ibitangaza Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yahawe ni byinshi, bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Urugendo rwa Is'ra-i na Al Mi'iradji yakoze mu ijoro iva i Maka ijya i Yeruzalemu aho yavuye ajya mu ijuru, no gucikamo kabiri kw'ukwezi, no kugwa kw'imvura inshuro nyinshi nyuma y'uko abasabye Nyagasani we ko yabaha imvura nyuma y'amapfa yabaga yageze ku bantu.
Gutubura ibiribwa n'amazi byari bicye, bikaribwa cyangwa bikanyobwaho n'abantu benshi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze amakuru y'ibyabayeho bitari bizwi n'uwo ari we wese; nko kuba Allah yaramubwiye inkuru z'abahanuzi babanje n'abantu batumweho, n'inkuru y'abantu bo mu buvumo,
No kuba Allah yaramubwiye inkuru z'ibizabaho byabayeho nyuma ye, nk'inkuru y'umuriro uzaturuka mu kigobe cy'abarabu uzabonwa n'abatuye icyo kigobe bose, n'abantu kurushanwa mu kubaka amagorofa.
No kuba Allah yari amuhagije kandi ko yamurinze abantu bashakaga kumugirira nabi.
No kuba isezerano yahaye abasangirangendo be ryarasohoye nk'aho yababwiye ati: (Muzigarurira ubwami bw'abaperesi n'abaroma, ndetse ibigega by'ubutunzi bwabo buzakoreshwa mu guharanira inzira ya Allah).
No kuba Allah yaramushyigikije abamalayika.
No kuba abahanuzi ba Allah (amahoro n'imigisha bibe kuri bo) bari barahanuriye abantu babo ukuza kwe ndetse n'ubutumwa bwe. No mu bahanuzi bamuhanuye ni Mussa, Dawudi, SUlayman, Issa (amahoro n'imigisha bya Allah bibabeho) ndetse n'abandi bahanuzi tutarondora mu bahanuzi boherejwe bo mu rubyaro rwa Isiraheri.
No kuba Allah yari yaramuhaye ibimenyetso n'ibihamya ndetse n'ingeronyurabwenge zituma ubwenge buzima buca bugufi.
Ibi bimenyetso byoze na gihamya n'ingero nyurabwenge zuzuye muri Qur'an Ntagatifu no mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no mu mirongo mitagatifu ya Qur'an tutarondora. Ndetse n'ushaka kubisoma yasubira muri Qur'an no mu bitabo by'amateka y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bikubiyemo inkuru zidashidikanywaho z'ibi turi kuvuga.
Ibi bitangaza bihambaye iyo biza kuba bitarabayeho abahakanyi b'abakurayishi, n'abayahudi, n'abanaswara (abakirisitu) bamwangaga babaga mu kigobe cy'abarabu bari kuba babonye amahirwe yo kumuhinyura no kubuza abantu kumuyoboka.
Qur'ani ntagatifu ni igitabo Allah yahishuriye Intumwa ye Muhamadi (amahoro n'imigisha bibe kuri we) ikaba ari n'amagambo y'Umuremyi w'isi; Allah yayategeye abantu n'amajini ngo bazane ameze nkayo n'ubwo yaba igice kimwe (surat) kimwe kimeze nk'ibice (surat) biyigize, kandi uko kubategera kuracyakomeje kugeza magingo aya. Qur'ani kandi itanga ibisubizo by'ibibazo bbyinshi by'ingenzi byabaye amayobera kuri miliyoni z'abantu. Qur'ani ntagatifu kandi iracyarinzwe kugera magingo aya, iri mu rurimi rw'icyarabu yahishuwemo nta nyuguti n'imwe yagabanyutseho, ikaba icapye ndetse iri mu maboko y'abasomyi. Ikaba ari igitabo gihambaye kandi gitangaje, ndetse ni n'igitabo gihambaye cyamanuriwe abantu, bakwiye gusoma, cyangwa se bagasoma ibisobanuro byayo. Kandi utazayisoma ngo ayemere azaba ahombye ibyiza byose. Ni nk'uko imigenzo y'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), umuyoboro we ndetse n'imibereho ye bibitswe neza kandi bikwirakwizwa binyuze mu ruhererekane rw'abanditsi bizewe kandi b'inyangamugayo, kandi biracapye mu rurimi rw'icyarabu Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavugaga, bikaba bimudusobanurira nk'aho ari muri twe, ndetse biranasemuye mu ndimi nyinshi zitandukanye, kandi Qur'an n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni byo soko rukumbi y'amategeko y'ubuyisilamu n'ibyo bwategetse.
Amategeko Intumwa Muhamadi (amahoro n'imigisha bibe kuri we) yazanye niyo mategeko ya Isilamu, ndetse niyo mategeko yasozereje ayandi n'ubutumwa Allah yahaye abantu, kandi mu mizi yayo ahuye neza n'amategeko y'abandi bahanuzi babanje, n'ubwo mu buryo bwayo bwari butandukanye.
Ni amategeko atunganye kandi yuzuye, aberanye n'ibihe byose ndetse n'ahantu hose, kandi akubiyemo ibitunganiye imyemerere (idini) y'abantu n'imibereho yabo, ndetse akubiyemo ibikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), Allah Nyagasani w'ibiremwa yategetse abagaragu be nk'iswala, Zakat. Ayo mategeko kandi abagaragariza imikoranire mu by'umutungo, ubukungu, imibereho myiza, politiki, ibihe by'intambara n'ibidukikije ayemewe muri yo n'atemewe n'ibindi mu byo ubuzima bw'abantu bacyeneye hano ku isi na nyuma ya hano.
Aya mategeko abungabunga imyemerere y'abantu, ubuzima bwabo, icyubahiro cyabo, imitungo yabo, intekerezo zabo, ndetse n'urubyaro rwabo. Aya mategeko kandi akubiyemo buri cyiza icyo ari cyo cyose, kandi aburira abantu kwirinda buri ikibi aho kiva kikagera, ndetse ahamagarira abantu kubaha umuntu, gushyira mu gaciro (nta kubogama), kurangwa n'ubutabera, ubudahemuka, isuku, kunoza ibyo dukora, urukundo, no kwifuriza abandi ibyiza, no kwirinda kumena amaraso, no kurinda umutekano w'ibihugu, no kuziririza gutera ubwoba abantu b'inzirakarengane. Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yahoraga arwanya igitugu, ubwikanyize, ruswa mu buryo ubwo ari bwo bwose, arwanya baringa, ubwigunge ndetse n'ibangikanyamana.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kandi yavuze ko Imana yahaye umugisha umuntu (yaba umugabo cyangwa umugore), imuha uburenganzira busesuye, imuha kwirengera amahitamo ye n'ibyo akora byose byamugiraho ingaruka, n'ibyagira ingaruka ku bandi. Allah kandi yaringanije hagati y'umugabo n'umugore ku bijyanye n'ukwemera, no kwirengera inshingano, ibihembo n'ingororano. Muri aya mategeko hagaragaramo kwita ku mugore yaba ari Nyina w'umuntu, ari umugore, ari umukobwa, cyangwa se ari mushiki w'umuntu.
Amategeko Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yazanye yaje aje kubungabunga imitekerereze miza (ubwenge bwa muntu), no kuziririza icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya, nko kunywa inzoga... Niyo mpamvu Isilamu ari idini ryaje rimurikira ubwenge bwa muntu, kugira ngo umuntu agaragire Allah afite ubwenge bukora neza kandi butekereza neza. Amategeko y'ubuyisilamu yahaye agaciro ubwenge, ndetse aba ari bwo agira ishingiro ryo kurebwa n'amategeko, ndetse abukura ku ngoyi yo gusenga ibigirwamana n'indi myizerere ifutamye.
Amategeko ya Isilamu kandi aha agaciro ubumenyi bw'ukuri bushingiye kuri siyansi, ndetse anakangurira abantu gukora ubushakashatsi ku bumenyi butubakiye ku irari n'amarangamutima, bukanahamagarira gushishoza no gutekereza ku muntu ku igiti cye, no ku bimukikije muri rusange. Umusaruro uvuye muri ubwo bushakashatsi bw'ukuri bwizewe ntibunyuranya n'ibyo Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yazanye.
Mu mategeko ya Isilamu nta vangura ribamo rishingiye ku gitsina, cyangwa se abantu runaka basumba abandi, ahubwo bose barareshya imbere y'amategeko yabwo; kubera ko abantu bose ku nkomoko yabo bareshya, kandi gutsina kirusha ikindi ubutoni, nta n'ubwoko buruta ubundi, nta n'umuntu uruta undi cyeretse ubarusha gutinya Allah. Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kandi yaravuze ko buri wese avukira kuri kamere (yo kudakora ibyaha), kandi ko nta n'umwe uvukana icyaha cyangwa se ngo azungure icyahacy'undi.
Mu mategeko ya Isilamu, Allah yategetse kwicuza ari byo umuntu kugarukira Nyagasani we, akareka ibyaha.Isilamu kandi iba impamvu yo kubabarirwa ibyaha byose uwo muntu yakoze. Niyo mpamvu bidacyenewe ko umuntu yatura ibyaha bye imbere y'abantu no kwiyemerera ibyaha wakoze imbere yabo, kubera ko muri Isilamu umubano hagati y'umuntu n'Imana ntuziguye. Ni yo mpamvu udacyeneye umuhuza hagati yawe na Allah. Isilamu rero itubuza gufata abantu ngo tubagire imana cyangwa ngo tubagire ibigirwamana basangiye na Allah kuba ari we Mana mu byo ikora no mu kuyigaragira.
Amategeko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yazanye yasimbuye ayayabanjirije, kubera ko ayo mategeko yaturutse kwa Allah ari yo mategeko ya nyuma kuzageza ku munsi w'imperuka, ndetse akaba ari n'amategeko y'abantu bose. Niyo mpamvu yasimbuye ayayabanjirije, nk'uko n'ayo yayabanjirije yagiye asimburana hagati yayo. Allah Nyir'ubutagatifu kandi ntiyemera andi mategeko atari aya Isilamu, nta n'ubwo yemera iri ndi dini ritari Isilamu, idini ryazanywe n'Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Kandi uzahitamo irindi dini ritari Isilamu ntirizemerwa n'uzashaka kumenya ibisobanuro birambuye kuri aya mategeko, yabishakira mu bitabo byizewe bizwi muri Isilamu.
Intego y'amategeko ya Isilamu, nk'uko ari nayo ntego y'ubutumwa bwose bwaturutse kwa Allah, ni ukugira ngo idini ry'ukuri ryubahishe umuntu, bityo abe umugaragu mwiza wiyeguriye Allah, Nyagasani w'ibiremwa byose, rinamubohore ingoyi y'ubucakara bw'undi muntu cyangwa se ibindi bintu cyangwa se indi myizerere ifutamye.
Amategeko ya Isilamu ahorana agaciro kandi aberanye n'ibihe byose, ahantu hose iteka. Kandi ntaho avuguruzanya n'inyungu n'ibyo umuntu acyeneye, kubera ko yamanuwe aturutse kwa Allah we uzi ibyo abantu bacyeneye. Kandi abantu bacyeneye amategeko ya Allah y'ukuri, ativuguruza hagati yayo, kandi abereye ikiremwamuntu, adashyirwaho n'abantu ngo bayashyirireho bagenzi babo, ahubwo akwiye kuba aturuka kwa Allah, aganisha abantu ku byiza no ku muyoboro, iyo ariyo abakiranuy, gahunda zabo ziratungana, bakirinda no guhemukirana hagati yabo.
Nta gushidikanya ko buri muhanuzi yagiraga abamurwanya, bamukumiraga gukora umurimo we w'ivugabutumwa, ndetse bakanakumira abantu kugira ngo ntibayemere. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite abanzi benshi mu buzima bwayo na nyuma y'urupfu rwayo. Ariko Allah yaramutabaye aramubarinda bose uko bakabaye. Hari ubuhamya bwinshi kandi bwizewe bw'aba kera n'ab'ubu bushimangira ko Intumwa Muhamadi yari Intumwa y'Imana n'umuhanuzi wayo, kandi ko ubutumwa bwe n'amategeko ye ari nk'ay'abandi bahanuzi babanje (amahoro n'imigisha bibe kuri bo), kandi ko bazi neza ko iyi Ntumwa ibyo yigishije ari ukuri, ariko benshi muri bo babuzwa kuyemera n'impamvu nyinshi nko gukunda ikuzo n'imyanya y'ubuyobozi bafite, cyangwa se gutinya sosiyete yabo, cyangwa se kubura imitungo akura muri iyo myanya y'ibyubahiro bafite.
Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, Nyagasani w'ibiremwa byose.
Byanditswe na Prof. Dr. Muhamadi Ibun Abdillah A-Suhaymi
Umwarimu w'imyemerere n'imyizerere mu ishami ry'ubumenyi bwa Kisilamu (hambere)
Ishuri rikuru nderabarezi, Kaminuza yitiriwe Umwami Saud
Riadh, Ubwami bwa Arabiya Sawudite.
INTUMWA Y'IDINI RYA ISILAMU MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).
1- IZINA RYAYO, IGISEKURU CYAYO, N'UMUJYI YAVUKIYEMO NDETSE IKANAWUKURIRAMO.
2- GUSHYINGIRANWA N'UMUGORE W'UMUNYACYUBAHIRO.
3- INTANGIRIRO YO GUHISHURIRWA UBUTUMWA.
4- Ubutumwa bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
6- Amategeko Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yazanye.
7- Uburyo abanzi b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bamufataga n'ibyo bamuvugagaho.