×

inzira zifite inyungu kubuzima bushimishije

umwanditsi sheikh abdul rahman mwene naser alsadi Allah amugirire impuhwe

kw'izina rya Allah ny'irimpuhwe ny'irimbabazi

umwirondoro wincamake k'umwanditsi

ubu butumwa dufite bushyiraho umurongo mugari w'ibyishimo by'ubuzima buri muntu aba yifuza ariko bitandukanye no mumibanire ya muntu buri wese aba ateganya bitewe nahantu umuntu aba ari tubikomoye mu kor'an no mu migenzo y'Intumwa myiza y'ubutaberaubu butumwa kandi nibyo byishimo umwemera y'ifuza,ninabwo bubeshejeho imbaga y'abemera kuko nibwo bwonyine butwereka ubuzima bwo gutinya Allah no kwishimirwa naweumwanditsi w'ubu butumwa ni : (sheikh abdul rahmani nasur bun abdillahi ali suud) yavukiye mu mujyi wa Onaiza iqaswim mu mudugudu wa Najid mugihugu cya Arabia sauditeababyeyi be bakaba baritabye Imana akiri muto,uretseko yari yamaze kumenya ubwenge kandi afite umurava mugushaka ubumenyiakaba yaratangiye kwiga qor'an akiri muto,kugezubwo yayirangije afite imyaka cumi nibiri,ahita atangira gushaka ubumenyi,maze abitangirira kubamenyi bo mumujyi yaratuyemo n'abandi bamenyi batandukanye,nuko ashyiraho umwete kugeza ubwo abonye amahirwe akomeye kubumenyi ndetse no gusobanukirwa bihagije

hanyuma kumyaka makumyabiri n'itatu yatangiye gufatanya kwiga no kwigisha y'unguka byinshi nawe y'ungura benshi,ibyo nibyo byamutwaye umwanya,hari benshi babonye inyungu kuri we barunguka cyane

no muba sheikh besheikh:(ibrahim mwene hamad mwene jasir), niwe wambere wamwigishije.sheikh :(swaleh ibn othman)ari nawe munyamategeko onaiza yamwigishije usulu,fiqhi,tauhid,tafsir,n'ururimi rw'icyarabu yabaye umunyeshuri we kugeza igihe apfuye,kandi sheikh yari afite ubumenyi bwinshi muri fiqhi na usuulu,nubunararibonye muri tauhid,ibi bikaba byaraterwaga nuko yibandaga kugusoma ibitabo byabamenyi ngenderwaho byanditse na ibn tayyimiya na ibn qayyima byumwiharikonkuko y'ibandaga cyane ku gusobanura no gusoma ibitabo nibijyanye nabyo aba inararibonye, agaragaza ubuhanga cyane muri ubwo bumenyi, ndetse afite n'ibindi bitabo yanditse harimo:igitabo(taisir alkarim rahman) mugusobanura amagambo ya Allah cyanditse mu bitabo umunani(8)igitabo(taisir latwif almanan) kiri muncamake y'ibisobanuro bya qor'anigitabo(alqawaid alhisan) gisobanura qor'anno mu bitabo yanditse agira inama abantu kubishaka bakabona inyungu zabyo bitari ibyo twavuze hejuru:igitabo umuyoboro uganisha mukumenya amategekoigitabo imigezi migariigitabo (ibyishimo by'imitima yabantu beza)igitabo inzira z'abasangirangendo no kugaragaza ubumenyi bw'idini.amategeko y'abanywa itabi,abarigurisha,n'abariguraibyemezo(fatawa) byo mugitabo cya saadiyaafite ibitabo bitatu birimo n'inyigisho zo kwijuma zifite akamaroukuri kugaragara kubisobanuro by'intumwa z'Imana zo kugira Imana imwe rukumbigusobanura igitabo alkafiyat alshafiyat(nuuniyat ibn qayim)

afite ibindi bitabo byinshi :kuri fiqhi,na tauhid,na hadith,na usuul,n'ubushakashatsi bujyanye n'imboneza mubano n'igitabo cy'ibyemezo bitandukanye(fatawa)

urupfu rwe:yafashwe n'uburwayibukomeye kandi butunguranye maze buba impamvu y'urupfu rwe,hari mwijoro ryo kuwa kane tariki ya 23 ukwezi kwa jumada ya nyuma mu mwaka wa 1376H, akaba yarapfiriye mumujyi wa uneiza akaba yarasigiye agahinda kenshi abari bamuzi bose abari barigeze kumwumva ndetse n'abasomaga ibitabo bye,Allah amugirire impuhwe kandi ubumenyi yasize n'ibitabo yanditse bizatugirire akamaro.amiin

ijambo ribanza ry'umwanditsi

ishimwe ni irya Allah we ukwiye amashimwe yose,ndahamya ko ntayindi mana ikwiye gusengwa mukuri uretse Imana imwe rukumbi ,ngahamya ko muhamad ari umugaragu we akaba n'intumwa ye Allah amuhundagazeho amahoro n'imigisha we n'abiwe n'abasangirangendo be bose

nyuma y'ibyo:mukuri umutuzo w'umutima ibyishimo kugira amahoro nibyo buri wese aharanira,ibyo nibyo bitanga ubuzima bwiza n'ibyishimo,ibyo bigira impamvu zibitera,yaba impamvu karemano,impamvu zibikorwa byacu akazi dukora,kandi ibi byose nta muntu ushobora kubibonera icyarimwe uretse umwemera gusa

naho abatari abemera,bashobora kubona bicye nabwo bitewe n'umuhate baba bakoresheje ubwenge bwabo,nyamara ibindi byinshi kandi bifite agaciro mu buzima bwabo

ariko ndaza kuvuga mubutumwa bwanjye zimwe mu mpamvu z'ibi bintu usanga bose aribyo bifuza

hari abagira amahirwe bakabona byinshi mubyo bifuza bakabaho mubuzima bwiza,hari n'abihebye rwose usanga babayeho ubuzima bukomeye kandi bubi cyane

hari n'abandi babayeho ubuzima buringaniye buri hagati na hagati,bitewe nibyo bashobojwe

Allah niwe dutezeho gutunganirwan'inkungamu byiza byose ndetse no kuturinda ibibi

igika

impamvu ikomeye yo kugira ubuzima bwiza ndetse n'inkingi ikomeye ni ukugira ukwemera guhamye no gukora ibikorwa byiza

n'impamvu ikomeye yo kugera ku buzima bwiza ndetse n'inkingi ikomeye ni ukugira ukwemera guhamye no gukora ibikorwa byiza

Allah Nyiricyubahiro aragira ati:

ukora ibyiza yaba ari umugabo cyangwa umugore,ari umwemera tuzamubeshaho ubuzima bwiza,kandi tuzabahemba kubera ibyiza bakoraga

[Nahal:97]

Allah rero arasezeranya babandi babumbiye hamwe ibintu bibiri,aribyo ukwemera no gukora ibikorwa byiza ko azabaha ubuzima bwiza hano kw'isi ndetse no kumunsi wimperuka akazabaha ibihembo bibashimishije

kandi n'impamvu y'ibyo irumvikana : mukuri abemera Allah ukwemera nyako,ukwemera kwabo kubategeka gukora ibikorwa byiza kugatunganya n'imitima yabo ndetse n'imico yabo,bafite imisingi ikomeye bakomoramo umunezero n'ibyishimo kukanabarinda ibyaribyo byose byabatera agahinda n'umubabaro

ibyo byiza rero babona babikoresha bashimira Allah kuko baba bashaka no kuzahabwa ibihembo byagenewe abashimira,kandi bakabikoresha mu bifite akamaro, ibyo nabyo bigatuma Allah abibatuburira ndetse ikaguma no kubirinda bigahoraho ikabishyiramo n'imigisha

babona kandi ibibabaje n'ibitari byiza, bigoye cyangwa byoroheje,bikaba ngombwa kwihangana mugihe bigaragaye ko ntakindi bakora,kwihanganira ibibi rero umusaruro wabyo nukubona ibyiza,no kwisuzuma ndetse n'imbaraga.mukwihangana rero no kwizera ibihembo bya Allah habamo intsinzi ihambaye,aho Allah aguhindurira ibyari bikubabaje bigahinduka ibigushimisha,ugasigara ushishikajwe no kubona ibyiza bituruka kwa Allah n'ibihembo bye, nkuko Intumwa y'Imana muhamad Allah amuhe amahoro n'imigisha yabivuzeho agira ati:

ibintu biba kumwemera biratangaje kandi byose ni byiza,iyo ahuye n'ibimushimisha arashima bikaba byiza kuri we,n'iyo ahuye n'ibyago arihangana nabyo bikaba byiza kuri we, ibyongibyo kandi ntawundi ubigira usibye umwemera

yakiriwe na muslim

Intumwa ya Allah rero hano yatweretse ko umusaruro umwemera abona awukuye muburyo y'itwara igihe y'ishimye cyangwa ababaye,uwo musaruro n'inyungu n'ibyiza bye by'iyongera inshuro nyinshi

niyo mpamvu ubona abantu babiri mugihe bagezweho n'ibyago cyangwa ibyishimo ubona batandukanye muburyo bwo kubyakira hakabamo itandukaniro rinini,ibyo biterwa n'itandukaniro riri hagati y'ukwemera kwabo n'ibikorwa byabo byiza

umuntu rero urangwa nibi bintu bibiri(kwizera Allah n'ibikorwa byiza)ibyishimo bye n'akababaro ke abyakirana ibyo twavuze haruguru,gushimira kwihangana,nibindi bibikurikira,akaba ariyo mpamvu nawe abona ibyishimo n'umunezero ndetse ntanagire imbogamizi nta gahinda n'ubwigunge n'ubuzima bubi,ahubwo akagira ubuzima bwiza kuri iy'isi

Naho undi (utari umwemera) ibyiza abyakirana ihubu maze imicoye igahinduka maze akabyakira nk'inyamaswa, hamwe nibyo kandi usanga umutima we udakeye ahubwo ugasanga umutima wagiye hirya no hino kubera ubwoba aba aterwa no kuba yabura mubyo yakundaga. No kubera byinshi mubibazo aba yatewe akenshi n'ubwo bwoba, kurundi ruhande usanga imitima idatekanye ahubwo igahangayika mumpande zitandukanye kubera kwifuza ibindi bintu bashobora kubona cyangwase ntibanabibone, niyo kandi byaboneka kubw'igeno ugasanga nubundi arahangayitse kubw'impamvu twavuze

Naho ibyago byo abyakirana umunabi n'ubwoba ubwo maze ukabona ubuzima buramuhindukanye bukaba bubi akagira uburwayi bw'ibitekerezo abitewe n'ubwoba bushobora no kumugeza ahabi kurushaho no kubimutesha umutwe kurushaho, kuko ntakizere agirira Allah ngo azamuhemba ntano kwihangana agira ngo kumuhumurize azabihemberwe.

Nyamara ibi byose biba ari nk'isuzuma, nka kimwe muribyo ugisesenguye neza ukakigeza kubantu wahita ubona itandukaniro rinini hagati y'umwemera mana unakora ibikorwa bijyanye n'ukwemera kwe n'utariwe, Ibi rero biterwa nuko idini idushishikariza cyane kunyurwa n'amafunguro Allah atugenera n' ibindi aha abagaragube bitandukanye

Umwemera mana rero iyo ageragejwe n'uburwayi cyangwa ubukene cyangwa ikindi icyo aricyo cyose gishobora kugera kubantu, mubyukuri kubera ukwemera kwe no kubera afite kunyurwa n'ibyo Allah yamugeneye, usanga adakanura amaso ashakisha ibitari mu igeno rye cyangwa ibitari ibye, ntanareba abatunze byinshi kumurusha. Ushobora ahubwo kumusanga anezerewe anishimiye ibyo yagenewe.

Iyo rero adafite kunyurwa nkuko tubona benshi badafite ibikorwa bijyanye n'ukwemera kwabo, iyo ageragejwe n'ubukene cyangwa akabura bimwe mubyo yifuzaga bya hano ku isi usanga yihebye cyane ahangayitse.

Urundi rugero: iyo uganiriye kumpamvu zituma umuntu agira ubwoba n'indi mihangayiko ibabaza umuntu usanga afite ukwizera guhamye ndetse n'umutima utuje, ugasanga akomeye mubushishozi bwe kuri icyo kintu, kandi mubyukuri iki ni ikintu gituma umuntu aruhuka mumutwe kigahumuriza n'umutima we

Nyamara umuntu utagira ukwizera usanga atandukanye n'ibi twarimo tuvuga hano, iyo hagize ikimukanga arahungabana cyane maze ibitekerezo bye bikajya kure cyane, ugasanga muriwe afite ubwoba bwinshi hanze ndetse no muri rohoye ugasanga adatekanye.

Abantu nkaba rero iyo batabonye ikibamenyereza mubintu bisanzwe, imbaraga zabo zirashira kubera kutagira kwizera kuberekeza kukwihangana cyane cyane mubihe bibi bikomeye biteye agahinda.

ku muntu mwiza rero ndetse n'umubi, umwemera cyangwa umuhakanyi usanga bose bahuriye ku ubutwari bwo gushakisha amaronko no gushaka ibyakoroshya ibibatera ubwoba, ariko usanga umwemera arangwa n'ukwemera kwe gushikamye no kwihangana ndetse no kwiringira Imana no kuyizera kandi akumvako azabihemberwa, ibi bintu rero bituma ubutwari bw'umuntu bwiyongera kandi bikagabanya ubwoba ugasanga ibyari ibibazo byabaye ubusa imbere ye nkuko Allah agira ati:

Niba mubabara nabo bababara nkuko namwe mubabara, ariko mwebwe mwiteze kuri Allah ibyo bo batayitezeho.

surat [Nisaa:104]

Babona inkunga ituruka kwa Allah kuko niwe muterankunga wabo by'umwihariko

Allah yaravuze ati :

Kandi mwihangane mukuri Allah ari kumwe n'abihangana

[Al anfal:46]

No mumpamvu zikuraho ibitekerezobyinshi no kubura amahoro n'umutuzo harimo kugira neza ku biremwa haba mubikorwa ndetse no mumagambo no mubindi byiza .

Ibyo byose ni ibyiza n'ubugira neza, no kubwibyo Allah ahemba abeza n'ababi ibakuriraho ibibabangamiye kubw'ibyo byiza baba bakoze, ariko umwemera muribo niwe uba afite amahirwe yuzuye, umwihariko we rero nuko we ibyiza akora abikorana ikhlasw (abikora kubera Imana) akagira n'icyizereko Allah azabimuhembera, kubwo kwicisha bugufi rero Allah amuha ibyiza no kubwo kugira neza kubera Allah akamurinda ibibi, Allah aragira ati:

Ntakiza na kimwe mu mabanga yabomenshi keretse bamwe babwirizanya gutanga isadaka (amaturo) cyangwa gukora ibyiza cyangwa kunga abantu, kandi uzakora atyo abishakamo kwishimirwa na ALLAH uwo tuzamuha ibihembo bihambaye.

[Al nisaa:114]

Ahangaha rero Allah aravugako ibi bintu byose aribyiza kuri nyirabyo kandi ibyiza Bizana ibindi byiza ndetse bikanakumira ibibi. Ahangaha kandi Allah arasezeranya umwemera wizera ibihembo bye ko azahembwa ibihembo bihambaye.

kurangira kwibibazo no kwicurikira n'ubushobozi nibindi nkibyo

igika

Mumpamvu zikuraho imihangayiko ikomoka kugukoranabi kw'imitsi, no kuba umutima utekereza cyane ibiwugoye.

Mumpamvu zikuraho imihangayiko ikomoka kugukoranabi kw'imitsi, no kuba umutima utekereza cyane ibiwugoye.

Kwibanda kubikorwa cyangwa ubumenyi bufite akamaro bituma umutima utagira igihe cyo gutekereza kubintu biwutera imihangayiko, ndetse ushobora no kubyibagirwa kubera inshingano uba wawuhaye. Maze ukishima kandi umunezero ukiyongera. Ibi kandi na none abantu bose babihuriyeho yaba umwemera cyangwa utariwe, ariko na none umwemera akagira icyo arusha utariwe n'umwihariko we. Kubera kugira ukwemera kuzuye no kwizera guhemberwa ibyiza byose akora, ubumenyi yiga akanabwigisha cyangwa ibindi bikorwa akora akabikora anabifitiye ubumenyi

Iyo ari igikorwa cya ibada iba ari ibada, iyo bibaye ari ikindi gikorwa kigendanye n'inyungu za hano ku isi ahita ahindura umugambi ukaba mwiza, kandi akagambirira kumvira no gusaba ubufasha mukugandukira Allah .

Inyungu zabyo rero ziraboneka mugukumira umubabaro, ishavu ndetse n'agahinda, hari benshi mubantu bagiye bageragezwa n'ibizazane bitandukanye ariko bakarushaho kuzirikana Allah kandi ibibazo byabo bigakemuka n'uburwayi bugakira.

Kubyibagirwa rero ni zimwe mumpamvu zo kugira imidugararo no guhugira mubikorwa bya ngombwa kuri we

Bisaba rero ko umuntu ashishikarira gukora nubundi ibikorwa biha umutima ituze kandi umutima wifuza. Ibi ni umuti ukomeye mukubona icyo ushaka kugeraho kandi bifite akamaro. Allah niwe mumenyi wikirenga

No mubindi birinda ibibazo no kubura amahoro:

Gushyira ibitekerezo byose kukazi k'uyumunsi no kwirinda gutekereza cyane kukazi k'ejo hazazacyangwa kubabazwa n'ibyangiritse ejo hashize.

Kubwibyo niyo mpamvu intumwa y'Imana Muhammad Allah amuhe amahoro n'imigisha yasabaga ngo Allah amurinde kugira umubabaro n'agahinda kibyahise umuntu adashobora kugarura cyangwa ngo abikosore, no guhangayika n'ibyejo hazaza, Umugaragu rero agomba gushyira umutima we wose kubya none n'igihe cye cy'ubu, kuko iyo ubikoze gutyo bituma akazi kawe ka none ugakora neza kandi umutima ukagira ihumure ntugire n'agahinda

Iyo rero Intumwa y'Imana Allah amuhe amahoro n'imigisha yasabaga ubusabe runaka cyangwa ikabushishikariza abasiramu kubusaba bagomba gushyiraho akabo, bakagira umuhate kugirango bagere kucyo basabaga, ariko bakabigeraho kubw'inkunga ya Allah. Kuko ubusabe bugomba kugendana n'ibikorwa,umuntu rero agombakugira umuhate mubimufitiye akamaro mu idini ndetse no ku isi maze agasaba Allah ibyo akeneye akamusaba ko yabimutunganyiriza nkuko Intumwa Allah amuhe amahoro n'imigisha yabivuze:

Shishikazwa n'ibigufitiye akamaro hanyuma wiringire Allah kandi ntugire ubunebwe, kandi uramenye nukora ikintu ntuzavuge ngo iyo ngira ntya byari kuba byaragenze gutya, ahubwo gira uti: Allah niko yabigennye kandi yakoze ibyo ashaka, kuko kuvuga ngo iyaba bifungura ibikorwa bya shaitwan.

yakiriwe na muslim

Intumwa y'Imana rero yahuje ibintu bibiri aribyo kugira umuhate mubigufitiye inyungu mu buryo bwose bushoboka no gusaba inkunga ya Allah, kandi kumvako bikomeye nibyo bitera ubunebwe bwangiza. No kwakira rero ibyarangiye ugategereza igeno rya Allah

Yashyize ibikorwa mu bice bibiri:

igice cyambere umuntu ashobora kugeraho cyangwa kugira ibyo akemura muribyo, cyangwa kubyirinda cyangwa kubyoroshya, mbese bimwe umuntu ashyiraho umuhatewe ubundi agasaba inkunga kwa Nyagasani we.

Igice cyakabiri umuntu atakwishoborera Ibirero ningombwa ko umuntu atuza akabyakira kandi akemera guca bugufi, kandi ntagushidikanya ko kubahiriza ibingibi ari impamvu y'ibyishimo no kutagira ibikugoye kumutima bigukomereye

igika

Impamvu zikomeye zituma igituza cyaguka kikanatuza

Mumpamvu zikomeye zituma igituza cyaguka kikanatuza

(Gusingiza Allah cyane) Mukuri ibi biri mu mpamvu zikomeye zituma umuntu yiyakira cyane ndetse akanatuza agahinda no guhangayika bigashira. Allah aragira ati:

Nibyo mugusingiza Allah imitima iratuza

[al raad:28]

Mugusingiza Allah harimo ikimenyetso kininimukugera kuri ibi byifuzo byumwihariko. Bitewe n'ibyoumugaragu aba yifuza kubihembono kugororerwa

Hari kandi kuganira kunema za Nyagasani, izigaragara ndetse n'izitagaragara. Kuko kuzimenya no kuziganira bituma Allah agukumirira ibigukomereye, umuntu akagera kugushimira Allah kandi nirwo rwego rukomeye cyane kabone niyo umuntu yaba ari mubihe bikomeye by'ubukene cyangwa by'uburwayi n'ibindi bitari ibyo muyandi moko y'ibigeragezo

Iyo rero urebye inema za Allah zitagira ingano kandi zitabarika Imana yaduhundagajeho ukazigereranya n'ibigeragezo bitugeraho wasanga ibyo bigeragezo bidafite n'igipimo na gito.

Ahubwo iyo Allah aguhaye ibigeragezo ukabona ibyago n'ibintu bitagushimishije hanyuma ugakoresha ukwihangana no kubyakira ndetse no kwicisha bugufi ibigeragezo biragabanuka n'ububabare bwabyo bukoroha. kandi uko ukomeza kwizerako Allah azabiguhembera ukoresheje kwihangana no kubyakira, ibyashariraga bihinduka uburyohe maze uburyohe bw'ibihembo bukakwibagiza umusharirowo kwihangana

Igifite akamaro kenshi kuri iyi ngingo

Ni ugukoresha umuyoboro w'intumwa y'Imana Allah amuhe amahoro n'imigisha. aho mu mvugo ye yujuje ubuziranenge yagize ati

Murebe cyane abari hasi yanyu mubushobozi, ntimurebe abari hejuru yanyu, ibyo nibyo bizatuma imiryango y'Inema za Allah idakingwa

yakiriwe na Bukhari na Muslim

Iyo rero umuntu akoresheje amaso ye muriibingibi mukuri yisanga hari abantu benshi arusha ubuzima bwiza ndsetse n'ibindi bibikurikira, nk'amafunguro n'ibindi, uko yaba ameze kose. Ibi rero bigatuma adahangayika cyangwa agira ubwoba, ahubwo bikamwongerera ibyishimo no kunezezwa n'inema za Allah yamurutishe benshi mubagaragu bari munsi ye

Igihe umuntu akomeje kuzirikana inema ahabwa na Allah yaba izigaragara ndetse n'izitagaragara, izahano ku isi ndetse n'izidini, nibwo abonako Allah yamuhayeibyiza byinshi kandi yamurinze ibi byinshi, ntagushidikanya rero ko ibi bituma umubabaro n'agahinda bivaho ahubwo umuntu akagira ibyishimo n'umunezero

igika

N'impamvu zitera ibyishimo n'umunezero no kuvanaho umubabaro

No mumpamvu zitera ibyishimo n'umunezero no kuvanaho umubabaro

Kugerageza gukumira impamvu zose zakurura umubabaro nogushaka impamvu zikurura ibyishimo, ibi rero bigakorwa umuntu yiyibagiza ibihe bibi aba yaranyuzemo kuko aba adashobora kubigarura, no kumenyako kubishyira mubitekerezo cyane aruguta igihe kandi ko ari ubugoryi ndetse ni n'ubusazi.ibyiza rero nuko yarwana n'umutima we awubuza kubitekerezaho cyane no gutinya ibizaza bibi,bigatuma agira ubwoba bw'ubukene cyangwa ibindi bibi bishobora kuzamugeraho mu buzima buzaza

Akamenya ko ibyejo byihishe ibibaho byose ibyiza ibibi ibyifuzo ibibabaje ko byose biri mubushobozi bwa Allah nyirimbaraga umunyakuri. Ntamuntu ushobora kugira icyo abikoraho keretse gusa gukora kugirango abashe kugera kubyiza byabyo, no kwirinda ibibi byabyo, umuntu kandi agomba kumenyako igihe yirinze ibitekerezo bibi by'ejo hazaza, akizera Allah akayiringira bizamutunganyiriza gahunda ze, ndetse umutima we ugatuza kandi akoroherwa mubye n'umubabaro we n'agahinda ke bigashira

No mubindi bifasha mugutekereza kuri ejo hazaza

Gukoresha ubu busabe bwo Intumwa y'ImanaAllah amuhe amahoro n'imigisha yakundaga gusaba

Mana Nyagasani ntunganyiriza idini yanjye yo musingi w'ibikorwa byanjye, unantunganyirize isi yanjye yo buturo bwanjye, unantunganyirize ejo hanjye ho sezerano ryanjye nasezeranijwe, kandi uhe ubuzimabwanjye kuba inyongera y'ibyiza kandi uzagire urupfu kumbera ikiruhuko cy'ibibi

yakiriwe na muslim

n'indi mvugo ye:

Mana ndagusaba kumpuhwe zawe nizera, ntuzantererane nakanya gato,kandi uzantunganyirize ibyajye byose,nta y'indi Mana nizera uretse wowe

[yakiriwe na abu dawud kurukurikirane rw'ukuri]

Iyo rero umuntu asabye ubu busabe bwuje ugutunganirwa kw'ejo hazaza mu idini ye ndetse no mw'isi ye, akabusabana umutima utuje n'umugambi w'ukuri nyawo, kandi akanihatira gukora ibitera imbaraga ubusabe bwe, Allah amushyirira mubikorwa ibyo yasabye n'ibyo yiringiye akanabikorera,umubabaro n'agahinda bihinduka ibyishimo n'umunezero

igika

Ibyingenzi bikuraho umubabaro n'amaganya mugihe umuntu yahuye n'ibyago

Mubyingenzi rero bikuraho umubabaro n'amaganya mugihe umuntu yahuye n'ibyago:

Kugerageza kugabanya ibitekerezo bibi bituma umuntu yibagirwa byose, kandi ashyireho umutima we wose ajye ahora abizirikana, namara gukora ibyo agerageze kugabanya ibyo ashobora kugabanya bitewe n'ubushobozi bwe, ibi byose rero bimukuriraho imibabaro n'ingorane zigahinduka ibyishimo

gukora kuburyo ugera ku nyungu,no kwirinda ibibazo bishyikira umugaragu

Iyo rero ibigutera ubwoba, uburwayi ,ubukene ndetse no kubura ibyo wishimiragabivuyeho, ubikurikizeho gutuza k'umutima no gukumira kongera kubitekereza kuko gukomeza kubishyiraho umutima biwuca intege

By'umwihariko rero iyo ukoresheje umutima wawe uko ushoboye kose mukuwubuza gukomeza kwibaza kubikubabaje, ahubwo ukawuhatira kugira imbaraga nshya zikumira ibikubabaje hanyuma ukiringira ko Allah wenyine ariwe uzabigushoboza

Ntagushidikanya rero kubahiriza ibingibi harimo inyungu zikomeye cyane zigeza umuntu kubyishimo no kumunezerono kwaguka kumutima, kwizera Allah azabimuhembera yaba vuba cyangwa kera, kandi ibingibi byagiye bigaragara byakorewe igerageza kenshi cyane

igika

Umuti ukomeye kuburwayi bw'umutima n'ubwumubiri

Mumiti rero ikomeye y'uburwayi bw'umutima ndetse n'ubwumubiri:

Kugira umutima ukomeye no kuwurinda guhangayishwa n'ibyifuzo bidafatika n'ibitekerezo bibi, kuko igihe cyose umuntu ahaye umwanya ibitizewe uba uhaye umutima bimwe mubiwugiraho ingaruka:

harimo indwara y'ubwoba n'izindi mpamvu zitandukanye,harimwouburakari kubura amahoro mumutima nabyo ni bimwe mubintu bituma umuntu ababara, kandi igihe cyose umuntu wiyumvishako agiye kugerwaho n'ibibi no kubura ibimushimishije bimugusha mumubabaro ningorane n'uburwayi bw'umutima ndetse n'ubwumubiri. Ndetse n'imihandagurikire y'imikorere y'umubiri kandi bigira ingaruka mbi kumubiri,izo ngaruka zikaba zizwi nabantu cyane.

Naho iyo umutima wizeye Allah ukanayiringira kandi ntiwiyoroshye ngo wemere ibyifuzo by'umutima kandi ntiwibasirwe n'ibiterezo bibi, ukiringira Allahkandi wifuza ibyiza bye, ibyo bituma ingorane n'imibabaro biwuvaho ndetse n'indwara nyinshi z'umubiri n'umutima zigakira ahubwo umutima ukagira imbaraga n'ibyishimo bitagira ingano, nyamara hari benshi buzuye mubitaro kubera uburwayi bw'umutima n'ibitekerezo bidafite agaciro

Ni bangahe ibi byagiye bisigira isomo mubantu bari bakomeye nyamara barabitewe n'abanyantegenke! N'umubare ungana gute byatumye bahubuka bakaba n'abasazi! Uwarokotse ni uwo Allah yorohereje akamuha guhangana n'umutima we ukagera kubifite akamaro biwurinda, Allah aragira ati

Uwiringira Allah we aramuhagije

[al twalaq:3]

buri kintu cyose kimufitiye akamaro kw'idini ye cyangwa kubuzima bwe busanzwe

Umuntu ufite ukwiringira Allah umutima we urakomera, ibihuha ntacyo bimutwara ndetse n'ibiba usanga bitamuhungabanya kuko abazi ko ibyo byaba ari ubugwari, ndetse n'ibiteye ubwoba nyamara bidafite ukuri, hamwe n'ibyo kandi aba azi ko Allah yamaze kwishingira abayiringira bose ubwishingizi bwuzuye, bigatuma yizera Allah kandi akizera isezerano rye, rikamuha gutuza, maze agahindake n'ubwoba bigashira,bigahinduka ibimworoheye, umubabaro ugahinduka ibyishimo n'ibyari ubwoba bigahinduka umutekano

Turasaba Allah ko yaduha ubuzima bwiza, akanaduha imitima ikomeye kandi akayiha kwiringira kuzuye kuko Allah yamaze kwizeza abamwiringira ibyiza byose no kubarinda ibibi byose

igika

kumvugo y'intumwa-Allah amuhe amahoro n'imigisha-ntuzatandukanye umwemera ku wundi mwemera

kumvugo y'intumwa-Allah amuhe amahoro n'imigisha-inyungu ebyiri zihambaye:

ntuzatandukanye umwemera ku wundi mwemera iyo utishimiye imwe mumico ye uzishimire indi myiza inyuranye niyo

yakiriwe na muslim

imwe muriyo:

Izi nyigisho ziratwereka uko twabanira abagore bacu, abavandimwe bacu, inshuti zacu ndetse n'abakozi bacu n'abandi bose dufite aho duhuriye, ugomba kumenyereza umutima wawe ko uko byagenda kose umuntu agomba kugira inenge cyangwa akagira ikitagushimishije, nubibona rero uzabigereranye n'icyo muhuriyeho no kuba mwakomeza mukaba ikintu kimwe, uzahita wibuka ibyiza biri hagati yanyu, n'ibyo mukeneranaho byaba ibya rusange cyangwa ibyihariye

muri uko kwirengagiza no kugereranya ibintu, no kureba ibyiza bibahuje,bituma ubucuti n'umubano biramba,mukagira ibyishimo

inyungu ya kabiri:

Nayo ni ukuvaho kw'ibyari bikubangamiye no kubura amahoro, ugasigara wumva ukeye, kandi ugahora ukora inshingano zawe neza, ubundi impande zose ebyiri zikagira ibyishimo, naho utaritaye kumuyoboro twahawe n'intumwa y'Imana Allah amuhe amahoro n'imigisha ni ngombwa abona ikinyuranyo cy'ibingibi. Ntabasha kureba inyungu ziri hagati ye n'abo bafite icyo bahuriyeho kandi umubano waruri hagati yabo uracika n'inshingano zigapfa

Abantu benshi bafite ibibazo bikomeye bagerageza gukomera no kwihangana iyo bahuye n'ibizazane nyamara kutuntu dutoya tudafite agaciro ugasanga bahangayitse

Ibyo kandi babiterwa nuko baba barimenyereje imitima yabo ibintu biremereye bakirengagiza ibyoroheje, maze bikabagiraho ingaruka byangiza ibyishimo byabo, umuntu rero ufite intego ashyira mugaciro ibyoroshye n'ibikomeye maze agasaba Allah ubufasha, kandi ntazamutererane n'igihe na gito kurizo mpamvu ibito biroroha n'ibinini bikoroha, ubundi agasigarana umutima utuje kandi utekanye wishimye

igika

Umunyabwenge rero amenyako ubuzima bwiza ari ubuzima bw'ibyishimo n'umutuzo kandi ko ubuzima ari bugufi cyane

Umunyabwenge amenyako ubuzima bwiza ari ubuzima bw'ibyishimo n'umutuzo kandi ko ubuzima ari bugufi cyane. Si byiza rero ko yakongera kubugabanya abushora mubibazo n'ibitekerezo byinshi, kuko ibyo binyuranye n'ubuzima bwiza. Agomba gufuhira ubuzima bwe, ibibazo n'ibitekerezo bitabugabanyaho. Kuri iki kandi ntatandukanyirizo rihari hagati y'umwiza n'umubi, ariko umwemera agira amahirwe yuzuye yaba vuba cyangwa kera kubwo gushyira mukuri iyo ngingo

Ni ngombwa kandi ko iyo agwiririwe n'ibyago cyangwa agize ubwoba bwuko byamugeraho, agomba kugereranya ari inema Allah yamuhaye mw'idini ndetse no mw'isi maze akazigereranya n'ibyago bimugwiririye, azahita abonako inema arizo nyinshi maze ahite abona ko ibyamubabazaga ntagaciro bigifite

Maze agereranye n'ubwoba afite ko hari igishobora kumubaho, abugereranye n'icyizere cy'uko ashobora kubivamo bizatuma adaha umwanya ubwoba budafite ishingiro ngo buganze icyizere cyinshi afite,

Icyo gihe umubabaro we n'ubwoba bizashira, ahubwo ahe agaciro icyizere gikomeye cy'ibishobora kumubaho kandiakomeze umutima we igihe bimubayeho, agakurahoibibi arinako arwana no gukumira ibitaraba cyangwa kubigabanya

no mubintu bifite akamaro:

Kumenyako amagambo mabi y'abantu ntacyo yagutwara ahubwo nibo agitwara, keretse iyo ubishyizeho umutima maze ukabiha umwanya munini mubitekerezo byawe.Icyo gihe rero bikugiraho ingaruka nkuko nabo bizibagiraho. Ariko iyo utabyitayeho ntacyo bigutwara.

Umenye kandi ko ubuzima bwawe bushingiye kubitekerezo byawe,iyo rero ibitekerezo byawe byubakiye kubigufitiye akamaro ku idini yewe no ku isi icyo gihe ubuzima bwawe buzaba bwiza kandi bw'ibyishimo, ni bitaba ibyo buzaba ari ikinyuranyo

no bintu byiza bifite akamaro mu kwirukana kwicurikira:

Kumenyereza umutima wawe ku kudasaba gushimwa uretse gushimwa na Allah, iyo rero ugiriye ineza ugufiteho ukuri cyangwa kuwutagufiteho ukuri menyako urimo kubikora hagati yawe na Allah, ntuzite rero ku ishimwe uzahabwa n'uwo wagiriye neza nk'uko Allah avuga kukuri kumwihariko wibiremwa bye agira ati:

Rwose turabagaburira kubera gushaka ishimwe rya ALLAH, nta gihembo tubashakaho cyangwa gushimwa.

[Al insaan:9]

ibi byemezwa n'umubano uba hagati y'umuryango harimwo n'abana no kuba harimo ubufatanye bukomeye nabo,igihe cyose uzashakisha icyagutandukanya n'ikibi kumuryango uzaba wihaye amahoro unayatanze no kubandi

na zimwe mu mpamvu zitera umutuzo kuba umuntu wintangarugero no kubiharanira mugihe bikenewe hatarimo kwiyemeza ibyo udashoboye ngo bigutere ibibazo,ndetse biterwa nimyitwarire yawe kugirango ube umuntu wintangarugero,kuko uba wafashe inzira isobanye,nibyo nibigaragaza umunyabugenge,no gufata ibintu bigoye ukabihinduramo ibyoroshye biryoheye, bityo bihita bimera neza cyane ndetse ingorane zigahita zirangira

kora ibikorwa byiza bifite akamaro, uharanire kubigeraho, kandi ntuzarangazwe nibikorwa bibi bizakugeza kumpamvu z'umubabaro n'agahinda,ndetse uzifashishe umunezero n'umutima ufungutse mubikorwa bifite akamaro

no mubintu bifite akamaro:

gukora ibikorwa kugihe bituma ubona umwanya uhagije mubihe bizaza,kuko iyo utabikoze kare bihita byuzurana ibya mbere hakazamo n'ibyubu, akazi kagahita kaba kenshi,ariko iyo ukoze burikintu kumwanya wacyo bituma ibizaza byose ubikorana imbaraga n'umurava

ni ngombwa ko utekereza ku bikorwa bifite akamaro kandi bikenewe,icyangombwa nuko uhitamo ibyo umutima wawe wifuza,ikinyuranyo cyibyo usanga umutima utabyishimira kandi ukagira ubunebwe bwabyo,ni byiza ko wakwifashisha ibitekerezo byiza n'inama,ntabwo wakwicuza ku nama wahawe,kandi uzige neza unononsore kucyo ushaka gukora,iyo inyungu zibonetse uziringire Allah kuko akunda abamwiringira.

Ishimwe n'ikuzo nibya Allah we muremyi w'ibiremwa byose amahoro n'imigisha bisakare ku ntumwa yacu Muhamadi n'abiwe n'abasangirangendo be n'abemera bose


معلومات المادة باللغة العربية